00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 April 2021 saa 10:02
Yasuwe :

Umuryango ufasha mu kwegereza Abahinzi Inyongeramusaruro, One Acre Fund-Tubura, ugiye gutanga imishwi y’inkoko z’inyama 22.800 ku miryango 40 yo hirya no hino mu gihugu.

Iyi mishwi y’inkoko izatangwa binyuze mu mushinga wa One Acre Fund-Tubura wiswe ‘The Broiler chicken pilot’ izafatanyamo n’Umuryango Afrisol uzajya ugura izi nkoko zamaze gukura.

Ni gahunda igiye kuba ku nshuro ya gatatu aho One Acre Fund-TUBURA, itanga imishwi y’inkoko iba imaze umunsi umwe, umuturage agahabwa imishwi, ibiryo byayo ndetse n’imiti nkenerwa kugira ngo itazagira ikibazo.

Nyuma y’iminsi 42, ni ukuvuga ibyumweru bitandatu iyi mishwi iba imaze gukura ku buryo Afrisol iyigura. Umworozi ni we uhabwa amafaranga yose uvanyemo aba yaguzwe umushwi, ibiryo n’imiti.

Imishwi y’umunsi umwe ishobora kongera ibilo byumubiri 400% mu byumweru bibiri bya mbere iyo yagaburiwe neza ndetse ikanywa amazi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko muri One Acre Fund, Myles Ewen, yavuze ko izi nkoko zikura vuba ariko bisaba ubwitange mu kuzitaho.

Yagize ati “Izi nkoko zishobora gukura no kororoka vuba ariko ntabwo bivuze ko byoroshye. Aborozi basabwa gukora cyane kandi bakitondera ibidasanzwe bijyanye n’imibereho y’inkoko.”

Umuyobozi Mukuru wa Afrisol, Ruvimbo Chikwava, yavuze ko bishimiye gufatanya na One Acre Fund mu guteza imbere abahinzi borozi b’Abanyarwanda.

One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages