Obasanjo wayoboye Nigeria kuva mu 1999 kugeza mu 2007 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2024, yakirwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuje Emmanuel.
Nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora mu Rwanda itangaje ibya burundu byavuye mu matora, Obasanjo yahise ashimira Paul Kagame watsinze amatora n’amajwi 99.18%, agaragaza ko bishimangira icyizere abaturage bamufitiye.
Yagize ati “Nta gushidikanya, kongera gutorwa ni igihamya cy’icyizere abenegihugu bafite mu bushobozi bwawe bwo kuyobora igihugu mu cyerekezo ugifitiye n’ubuyobozi bwiza ufite, bizateza imbere kurushaho amahoro, umutekano n’iterambere ryacyo.”
Obasanjo yahamije ko ahora asengera Perezida Kagame ngo akomeze agire ubuzima, azubakire ku byo yagejeje ku gihugu kugira ngo gikomeze gitere imbere.
Amafoto: RBA



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!