Umugabo, umugore we n’abana babo batanu batuye mu Kagari ka Cyanyirankora, Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru bagiye kwicwa n’amavunja.
Ubu burwayi bw’amavunja budasanzwe umunyamakuru wa IGIHE aba barwayi bamubwiye ko babumaranye. Nta rugingo na rumwe rutafashwe n’amavunja, ari ahagaragara n’ahatagaragara; amaguru, mu mugongo, ku munwa no ku bitsina n’aho ngo harafashwe.
Kuri ubu nta n’umwe muri uyu muryango ubasha gusohoka mu nzu, ukanyakanya ni umugore na we ucumbagira kubera ko ibitsi bye byamunzwe n’amavunja.
Umugore yagize ati "Ikibazo tukimaranye hafi imyaka ibiri, bane muri twe ntibabasha gusohoka, ntibabasha kubyuka. Dufite impungenge ko dushobora gupfa."
Uyu muryango uvuga ko ubu burwayi budatuma bajya mu kazi, none ubu inzara ibamereye nabi.
Bamwe mu baturanyi babo bemeza ko imvano y’aya mavunja idaterwa n’umwanda nk’uko bisanzwe, ahubwo haba hari indi mpamvu ibyihishe inyuma.
Umwe muri bo yagize ati “Inzu batuyemo ntikurungiye [ntihomye neza], izacu na zo ni uko. Bibaye ari umwanda na twe zadufata[imbaragasa], dore ko duturanye, ariko twe icyo kibazo nta cyo twigeze tugira.”
Mukasine Jeanne d’Arc, Umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kivu wavuganye na IGIHE yavuze ko ikibazo cy’uyu muryango kizwi kuko bagerageje kubitaho biba iby’ubusa.
Yagize ati “Baje bahetswe kuko nta n’umwe muri bo washoboraga kugenda. Twabamaranye igihe tubahandura, tubuhagira, tubaha n’imiti baroroherwa, tubasezereye bongera gufatwa.”
Mukasine na we atekereza ko atari umwanda utera uburwayi bw’amavunja kuri aba bantu kuko babakurikiranye bihagije.
Hagati aho hari abavuga ko biterwa n’amarozi ashingiye ku makimbirane yo mu miryango. Ba nyirubwite n’abaturanyi babo bose bavuga ko uwitwa Sebashi mukuru wa Gasimba baturanye irembo ku rindi ari we ubaroga ndetse bikaba bizwi n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivu.
Abazi aba barwayi bose icyo bahurizaho ni uko hatagize igikorwa mu maguru mashya, aba barwayi b’amavunja bashobora gupfa kuko abagera kuri bane muri bo kuri ubu batabasha kwivana ku buriri.



















TANGA IGITEKEREZO