00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Impinduka ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka bemeza ko bavuye kure

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bamaze imyaka myinshi babaho mu buzima bubi bitewe n’uko ari bwo bari baravukiyemo, ariko nyuma baje kwigishwa kubaho neza bafashwa no kwivana mu bibazo birimo umwanda n’amavunja byari bibugarije.

Imiryango 23 y’Abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu Kagari ka Nyamabuye igizwe n’abantu 92. Abaganiriye na IGIHE bemeza ko mbere babagaho mu buzima bubi bafite umwanda, barwaye amavunja kandi baba mu nzu za nyakatsi.

Nyirabanguka Anatolie ni umwe muri bo; wemeza ko bari babayeho mu buzima bushaririye.

Ati “Twabaga muri nyakatsi turwaye amavunja tudakaraba, bwari ubuzima bubi cyane.”

Ndayisenga Bosco w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko muri icyo gihe no kurya rimwe ku munsi byari amahirwe, bigatuma baba ibirara.

Ati “Menye ubwenge mfite nk’imyaka irindwi twari tubayeho mu buzima bubi tutaramenye COPORWA, kuko kurya rimwe ku munsi byari amahirwe. Twari ibirara tugatungwa no kujya kwiba. Twabaga dufite umwanda turwaye amavunja tukumva ari bwo buzima.”

Mu 2010 nibwo Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA) ryabakoreye ubuvugizi bubakirwa inzu zo kubamo, bahabwa ibikoresho by’ibanze ndetse n’abana babo bafashwa kujya mu ishuri.

Kuri ubu iyo ugeze aho batuye ubona ntaho batandukaniye n’abandi baturage kuko bafite isuku ndetse n’amazu babamo bayagirira isuku.

Abana babo 47 biga mu mashuri abanza naho batandatu biga mu yisumbuye. Batuye mu mudugudu wa Nyacyondo hamwe n’abandi Banyarwanda.

Ndayisenga Bosco ati “Kuri ubu dushima Imana kuko twabonye abakangurambaga bo muri COPORWA badufasha guhindura imyumvire ku buryo ugenda waba wambaye umwenda usa nabi, ukumva biguteye isoni. Ukamenya ko niba uhohotewe hari aho ugomba kubariza.”

Birikunzira Wellars ni umusore w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye. Avuga ko yavutse asanga iwabo baba mu buzima bubi. Mu muryango wabo w’abana umunani nta n’umwe wakandagiye mu ishuri usibye we gusa.

Yavuze ko yumva agomba kwiga kugira ngo abana azabyara batazavukira mu buzima bubi nk’uko byamubayeho.

Ati “Iwacu nta muntu wize kuko twari abakene amavunja yaratwishe, noneho COPORWA iraza iraduhugura batwigisha isuku badukura mu bwigunge. Nahise numva ngomba kujya kwiga kuko nabonaga abana biga babaho mu buzima bwiza, ntangira kwiga mu wa mbere w’amashuri abanza mfite imyaka 12.”

Kuva atangiye kwiga yarangije amashuri abanza aba uwa mbere, akora ikizamini cya Leta aragitsinda ajya kwiga mu mashuri yisumbuye.

Ati “Ntsinze ikizamini cya Leta banyohereza kwiga mu mashuri yisumbuye, Leta irandihira ifatanyije na COPORWA, bikaba ari ibintu binshimishije.”

Bafite ibyifuzo kugira ngo ubuzima bukomeze gutera imbere

N’ubwo imibereho yabo yahindutse, abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Kagari ka Nyamabuye bagaragarije COPORWA ibyifuzo by’icyo bakorerwa kugira ngo babe abantu bifashije, bave mu buzima bwo guca inshuro.

Birikunzira Wellars ati “Icyo nifuza badufasha ni ukwita ku bana n’urubyiruko bakadutera inkunga tukiga kugira ngo ubujiji butuvemo kuko iyo tutiga tuba ibirara tukajya kwiba dushaka ibyo kurya. Bazadufashe badushyire mu bigo bicumbikira abanyeshuri.”

Ndayisenga Bosco na we yifuza ko imbaraga zashyirwa mu bana bakiri bato bakabona uburezi.

Ati “Nk’uko Leta ijya ibidushishikariza, imbaraga zashyirwa mu rubyiruko abana bakabona uburezi kuko burya ni zo mbaraga z’igihugu. Bamaze kwiga ndumva nko mu 2050 tuzaba turi abaturage bari ku rwego rumwe n’abandi Banyarwanda.”

Nyirabanguka Anatolie we yifuza ko ababyeyi n’abandi bakuze bashyirwa mu ishyirahamwe bagahabwa amatungo magufi yo korora kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Ati “Icyo nifuza ko batugezaho, nibaduhe ishyirahamwe ry’amatungo magufi tubashe korora twiteze imbere.”

Ntibitegera Emmanuel yasabye ko bahabwa igishoro bagakora ubucuruzi buciriritse kugira ngo bikorere bave mu buzima bwo guca inshuro.

Ikindi bahurizaho mu byifuzo byabo ni ugushakirwa isambu yo guhinga kugira ngo babashe kubona ibyo kurya bihingiye badategereje kujya guca inshuro.

Umuyobozi wa COPORWA, Bavakure Vincent, avuga ko muri iki gihe bari mu gikorwa cyo kwegera abasigajwe inyuma n’amateka kugira ngo bakire ibyifuzo byabo kugira ngo bizitabweho mu mushinga bagiye kubazanira.

Ati “Iyi gahunda igamije kwegera aba baturage kugira ngo turebe ubuzima babayemo tunareba n’imishinga tugenda dukora harimo n’uyu wa PPIMA [Public Policy Information Monitoring and Advocacy] wateguwe na COPORWA ariko uterwa inkunga NPA [Norwegian People’s Aid]. Ni umushinga uzegera abaturage kugira ngo ubafashe guhindura imyumvire no kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenamigambi ry’akarere.”

Bavakure yavuze ko ikindi bazabakoreraho ubuvugizi kigatezwa imbere ari umuco wabo gakondo wo kubyina no kuvuza ikondera kugira ngo bagire itorero rishobora kuzajya rikodeshwa rikishyurwa amafaranga.

Yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite kugira ngo bikemuke.

Abasigajwe inyuma n'amateka bo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru bagiranye ibiganiro n'abayobozi ba COPORWA
Basigaye bafite isuku bitandukanye na mbere bakigira umwanda
Birikunzira Wellars yasabye ko abana bakwitabwaho bakiga nakazagira ejo heza
Bishimira ko bigishijwe kugira isuku bakaba batakirwara amavunja
Batanze ibitekerezo ku cyo babona bafashwa kikabateza imbere
Bvakure Vincent yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite kugira ngo bikemuke
Ibitekerezo batanze byanditswe kugira ngo bizitabweho
Amwe mu mazu batuyemo mu Murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .