Nyaruguru: Ikibazo cy’ishwagara bemerewe na Perezida Kagame cyongeye kugaragarizwa inzego

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Mata 2021 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Abahinzi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyaruguru bongeye kugaragariza inzego z’ubuyobozi ko ishwagara bemerewe n’Umukuru w’Igihugu, itabageraho uko bikwiye kandi ko na nkeya izanwa iba ihenze kubera ko ituruka kure.

Icyo kibazo bakigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo abo mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu bari basuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yavuze ko ubutaka bwabo busharira ku buryo iyo hadahinzwe hakoreshejwe ishwagara, batabasha kweza.

Ati “Twifuza ko ishwagara yajya itugeraho mu buryo bwa ‘nkunganire’ kandi ikaza ari nyinshi kuko hasanzwe haza nkeya ihenze.”

Kuri icyo kibazo, ubuyobozi bwasobanuriye Minisitiri Gatabazi ko ishwagara iri muri ‘nkunganire’ ariko ikibazo gikomeye ari uko igera mu Karere ka Nyaruguru ihenze.

Sibomana Saidi, umwe mu bagize itsinda ryashyizweho ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye, yavuze ko icyo kibazo cy’ishwagara kiri mu byo bamaze kubona ko kibangamye mu Karere ka Nyaruguru

Ati “Ishwagara iri muri ‘nkunganire’ ariko ikibazo kirimo gikomeye ni uko igera hano ihenze kubera ikiguzi cy’urugendo rwa hano ndetse n’imihanda itameze neza. Kuko inyinshi bayivana i Rusizi indi bakayivana i Musanze, ijya kugera hano ihanze cyane.”

Hasobanuwe ko kubera urwo rugenda byatumye kuri ubu ishwagara igera ku muturage igura 60 Frw cyangwa ikaba yagera no kuri 65 Frw ku kilo kimwe.

Ikindi cyavuzwe ni uko uburyo ishwagara izanwamo busa n’ubudasobanutse kuko hatabanza kurebwa umubare w’abayikeneye, bigatuma haza nkeya idakwiye abahinzi.

Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy’ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba kandi yabiganiriyeho n’izindi nzego basanga byaba byiza ishyizwe muri ‘Smart Nkunganire’.

Ati “Basobanuye neza icyo bifuza, bifuza ko ishwagara yashyirwa muri ‘Smart Nkunganire’ noneho abayishaka bakajya bayisaba bunganiwe na Leta kandi na Leta nayo irabyemera ko ishwagara yaza abaturage bakajya bishyura 50% na Leta ikabishyurira 50%.”

“Turavugana na Minisitiri ubishinzwe na RAB kugira ngo byinjire muri Smart Nkunganire ikibazo bari bafite kibe kirakemutse, izajye iza bayitumijeho kuko hari abayifuza hakaze nkeya kandi abayifuza ari benshi. Turabikurikirana kandi igisubizo kizaboneka vuba.”

Smart Nkunganire ni uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo umuhinzi yunganirwe na Leta. Icyo gihe umuhinzi akoresha telefone ye anyuze kuri *774# noneho akagaragaza ingano y’imbuto n’inyongeramusaruro azakenera.

Ibyo bikorwa mbere ya buri gihembwe cy’ihinga ku buryo abiyandikishije bose babasha kubona imbuto n’inyongeramusaruro basabye bunganiwe. Bisobanuye ko n’ishwagara iramutse ishyizwe muri Smart Nkunganire ikibazo cyayo cyaba gikemutse.

Abahinzi bagaragaje ko no guhinga ku materasi y’indinganire byatumye umusaruro wiyongera, bifuza ko n’aho ataragera n’aho yakorwa kugira ngo bakomeza kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Nyaruguru mu biganiro na Minisitiri Gatabazi
Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy’ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba
Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yagaragaje ko ishwagara bemerewe n'Umukuru w'Igihugu itabageraho uko bikwiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .