Uyu mugabo witwa Tugirimana Jean Pierre yafashwe n’ingona ubwo yari agiye kuvoma amazi muri Nyabarongo, akaba asize umugore n’umwana umwe.
Se wabo wa Tugirimana witwa Bangirana Celestin w’imyaka 66, yabwiye IGIHE ko, yababajwe cyane n’urupfu rw’umuhungu wabo agaragaza ko ikibazo cyo kutagira amazi mu kagari kabo kibakomereye, ko hatagize igikorwa ngo aboneka vuba, ingona zabamaraho abantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe we yihanganishije aba baturage bo muri aka gace ndetse anabizeza ko ibisubizo byiza biri mu nzira.
Yagize ati “ Icya mbere ni ukubihanganisha kandi turabizeza ko ibisubizo byiza biri mu nzira ndetse hari n’ibikorwa byarangiye gukorwa.”
Yakomeje asaba aba baturage kwirinda kuvoma muri Nyabarongo kugira ngo ingona zitabarya anabasaba gukoresha amavomo rusange aherereye ahitwa Nyakabingo, Gatovu na Kankuba mu gihe aka Kagari ka Kavumu katari kagerwamo n’amazi meza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwihanganishije umuryango wagize ibyago bunizeza abaturage ko ikibazo cy’amazi kiri hafi gukemuka burundu, bakareka kuvoma muri Nyabarongo cyane ko mu duce tumwe na tumwe tw’uyu Murenge yatangiye kuhagera aturutse mu muyoboro wa WASAC.
Abaturage batuye ahatagera umuyoboro wa WASAC bazagezwaho amazi ku bufatanye na Kompanyi ya Water Access Rwanda yatangiye kubaka amavomero ku nkengero za Nyabarongo mu tugari twa Ntungamo, Kavumu na Runzenze.



















TANGA IGITEKEREZO