Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021, nibwo uwo mwana yishe mugenzi we amuteye icyuma.
Abaturage bo mu Kagari ka Kabahizi aho ubu bwicanyi bwakorewe, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga ariko bananirwa kumvikana uko bari buyagabane batangira kurwana umwe afata icyuma agitera mugenzi we.
Abantu bari hafi aho bahise bajyana uwatewe icyuma ku ivuriro ariko ahagera yamaze gushiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yemereye IGIHE iby’aya makuru anashimangira ko uyu mwana wishe mugenzi we yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano.
Ati “Ni marine zashyamiranye zirangije imwe itera mugenzi wayo icyuma undi yitaba Imana.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!