00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umubyeyi yishwe n’ingona agiye kuvoma muri Nyabarongo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 July 2017 saa 03:43
Yasuwe :

Nyirampakaniye Sperata w’imyaka 54 wari utuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yishwe n’ingona ubwo yari agiye kuvoma mu ruzi rwa Nyabarongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yabwiye IGIHE ko ari inkuru ibabaje urupfu rw’uwo mubyeyi kuri iki Cyumweru, rwabaye mu gihe Akarere kakigerageza gukwirakwiza amazi muri icyo gice kirimo abaturage bagikoresha amazi avomwa mu ruzi rurimo ingona nyinshi.

Nyirampakaniye yari atuye mu Kagari ka Kavumu, kamwe mu tugari tutaragezwamo amazi meza.

Nzaramba yagize ati “Muri rusange Mageragere turimo kureba uko hose twahageza amazi uyu mwaka, Nyarufunzo bafite amazi, Kavumu ari naho nyakwigendera yari atuye baratangira gucukura amariba kuwa Kabiri kuko ho ni amazi ava mu butaka dushaka kugezayo ntabwo ari aya WASAC.”

Yakomeje agira ati “Ni impanuka twavuga ko itunguranye niyo mpamvu tuvuga ngo abaturage ba hariya tubahe amazi be kongera kumanuka bavome igishanga. Twashyizemo imbaraga mu kubaha amazi uhereye nko mu kwezi kwa gatandatu, Kavumu niyo yari itahiwe hamwe na Runzenze,”

Yavuze ko aho hantu bafite ikibazo cy’amazi kubera ko imirongo migari ikwirakwiza amazi bitoroshye ko yapfa kuhagera, intego ikaba ari uko hagati ya metero 500 na kilometero imwe hashyirwa iriba.

Amakuru avuga ko Nyirampakaniye yafashwe n’ingona ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice (6h30) z’igitondo ubwo yashakaga amazi mbere yo kujya gusenga.

Umurambo wabonetse, hategerejwe ko hemezwa neza icyamwishe nyuma y’ibizamini by’abaganga, ubundi agashyingurwa.

Uyu mubyeyi ingona yamufatiye mu mudugudu wa Murondo ari kumwe n’umwana we n’undi muntu umwe.

Nyirampakaniye Sperata wishwe n'ingona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages