Yafashwe n’inkongi ahagana Saa Mbili za mu gitondo zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Werurwe 2023.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajemahoro, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye kugira go hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Yagize ati “Ni byo yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana Saa Mbili za mu gitondo mu muhanda uva Nyabugogo. Umushoferi yavuze ko yari irimo igenda abona imodoka itangiye gucumba umwotsi ahagaze ngo arebe munsi abona umuriro watangiye gufata imodoka.”
Yakomeje avuga ko uyu mushoferi yahise ahamagara Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ariko ihagera yamaze gufatwa yose.
Ati “ Yahise ahamagara Ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri Polisi baraza barayizimya ariko basanga yafashwe yahiye yose babasha kuzimya inkongi y’umuriro ariko ntawakomerekeyemo.”
Bikekwa ko iyi nkongi yatewe n’itiyo ya lisansi iba munsi ishobora kuba yacitse ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo bamenye icyayiteye.
Polisi isaba abashoferi kujya bagenzuza ibinyabiziga byabo mu kwirinda impanuka nk’izi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!