00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abaturage basabwe gutanga amakuru ku mibiri y’Abatutsi biciwe muri Camp Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 April 2022 saa 04:01
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye abaturage gutanga amakuru ku mibiri y’Abatutsi biciwe muri Camp Kigali, kugeza ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kuri iki Cyumweru nibwo habaye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu murenge wa Nyarugenge. Ni igikorwa cyabereye muri Camp Kigali.

Tariki ya 10 Mata 1994 ni yo yiciweho Abatutsi benshi mu Biryogo, bigizwemo uruhare n’abasirikare ba Ex-FAR babaga mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge by’umwihariko mu yahoze ari segiteri ya Biryogo, gutanga amakuru kugira ngo n’imibiri itaraboneka nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yongeyeho ko Akarere gafite gahunda yo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Camp Kigali.

Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite Mukabagwiza Edda, yashimiye RPF Inkotanyi ku ruhare yagize mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, ndetse bakaba bakomeje urugamba rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yasabye buri wese gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubusigasira kurusha kwita ku bibatanya.

Depite Mukabagwiza yagarutse ku ndangagaciro yo gukunda igihugu, ashimangira ko ikwiye kuranga buri Munyarwanda.

Yasabye urubyiruko gukomeza guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yasabye abaturage bose batuye umurenge wa Nyarugenge gutanga amakuru ku batarabona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo Gilbert, yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA zakoze ibishoboka byose zigatabara abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanashimye ko habayeho gufasha abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kwiga, abandi bakubakirwa ndetse n’abakeneye ubuvuzi bakabuhabwa.

Yasabye ko muri Camp Kigali hakubakwa inzu igaragaza amateka y’Abatusi bahiciwe ndetse igakorerwamo n’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Hano muri Camp Kigali niho bapangiraga imigambi yose ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyarugenge”.

Yasabye abafite amakuru ku bantu biciwe muri Camp Kigali kugira ubutwari bwo kwerekana aho iri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abayobozi bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri Camp Kigali hazubakwa urwibutso rwa Jenoside rwihariye
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Abaturage basabwe gutanga amakuru ku mibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Aba basore n'inkumi bahuriye mu ndirimbo nshya ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages