Nyarugenge: Abakarani batanze ibiribwa ku miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Mata 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rutandukanye rwibumbiye muri koperative 17 z’abakarani zikorera mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge rwa gati mu Mujyi wa Kigali, bafashije imiryango itishoboye y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kwifatanya nabo muri ibi bihe byo kwibuka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, nibwo koperative 17 z’abakora akazi ko guterura imizigo bazwi nk’abakarani zikorera muri uyu murenge wa Nyarugenge zaremeye imiryango 15 yarokotse Jenoside.

Buri muryango wahawe ibiro 25 by’umuceri , ikarito y’isabuni n’’ibiro 10 by’isukari na litiro 3 z’amavuta ndetse n’akawuga ibiro 10 . Ni igikorwa cyatwaye asaga ibihumbi 600 Frw.

Umuyobozi wa Koperative z’abakarani bakorera mu Murenge wa Nyarugenge, Twagirayezu Augustin, yabwiye IGIHE ko bashakishije ikintu bafasha igihugu muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Nk’abakarani bo mu Murenge muri iyi minsi 100 yo kwibuka twaricaye turaganira turebera hamwe icyo twakora ngo dufashe natwe igihugu cyacu cyaduhaye umutekano, duhitamo kuremera abarokotse kugira ngo tubereke ko twifatanyije nabo muri ibi bihe byokwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Mukagasana Florence w’imyaka 61 warokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, ahamya ko kubafata mu mugongo nk’abarokotse bibaha icyizere cyo kubaho.

Ati “Njye biranshimisha cyane kuko hari igihe cyageze ugasanga nta muntu utwitayeho tudashobora gusohoka ngo tugere aha hanze, biranshimishije kuko bingaragariza ko hari abakidutekereza kandi biduha icyizere cyo kubaho kubera ko twari tuzi ko nta muntu uzatureba nta n’umuntu uzatugirira impuhwe bitewe n’uko twari twarabuze abazatugirira impuhwe kuko bose bashize.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, we yatangaje ko iki ari igikorwa cyiza cyane kigaragaza ko abakarani bakomeje kwibuka jenoside yakorewe abatutsi no guhangana n’abashaka bose kuyipfobya.

Ati “Kuba baremewe n’abakarani ni muri gahunda yo gukomeza kwifatanya n’abarokotse jenoside ku nshuro ya 27 ariko by’umwihariko muzi ko neza mu bihe bya Jenoside abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , ni urubyiuko rwari rwiganjemo bariya bakora imirimo nk’iriya y’ubukarani.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari cyiza ndetse kigaragaza ko aba bakarani bashyigikiye gukomeza gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gukomeza kwibuka no guhangana n’abayipfobya.

Hatanzwe ibiribwa by'ubwoko butandukanye
Abarokotse bishimiye ubufasha bahawe n'urubyiruko no kuba rwemeye kwifatanya nabo muri ibi bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .