00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Yahaye umwuzukuru we umuti w’amahumane, akubitwa n’abaturage ashinjwa uburozi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 31 March 2021 saa 02:32
Yasuwe :

Mukandekezi Béatrice w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza yakubiswe mu buryo bukomeye n’ abaturage nyuma y’uko bamubonye ashyirira mu mutwe umwuzukuru we imiti y’amahumane mu mutwe bagakeka ko ari kumuroga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, nibwo Mukandekezi yakubiswe mu buryo bukomeye n’abaturage babiri barimo umugore n’umugabo.

Aba baturage bamukubise bavugaga ko ari kuroga kuko babizi ko gusigira umuti w’amahumani mu nzira byanduza abandi bayinyuzemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma,
Mukantaganzwa Brigitte, yemereye IGIHE iby’aya makuru ariko ashimangira ko abakubise uyu muturage bamuhohoteye ndetse bagiye gukurikiranwa.

Ati “ Byabaye mbere ya saa sita gato ariko uko byagenda kose ntawemerewe kwihanira. Navuganye n’umuyobozi w’Umudugudu mubaza uko umurwayi ameze mubwira ko areba abo mu muryango we akajya kwa muganga kugira ngo tubone izo mpapuro zo kwa muganga maze abamuhohoteye bakurikiranwe kuko barazwi ni babiri.”

Yongeyeho ko nyirabayazana w’iki kibazo ari uwo mugore watangiye akubita uwo mukecuru cyane ko n’uwo mwana yari arimo gusiga umuti mu mutwe ari umwuzukuru we atari uw’uwo mugore.

Yaboneyeho gusaba abaturage bo muri aka gace kwirinda kwihanira ahubwo bakajya bagana ubuyobozi igihe hari ikibazo bagiranye na bagenzi babo kuko iyo umuntu akosherejwe hari amategeko amurengera anahana uba yahamwe n’icyaha.

Uyu mukecuru yakubiswe azira ko yasigiye umwuzukuru we umuti w'amahumani mu nzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages