Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’igitondo ku wa 6 Gashyantare 2025, aho bivugwa ko yakuwe mu kabari mu ijoro mbere y’urupfu rwe yasinze, ni uko bukeye abaturanyi batungurwa no gusanga yapfuye.
Nyakwigendera yabanaga n’abuzukuru be batatu, ari nabo babonye umurambo we bwa mbere hamwe n’abari bamucumbikiye.
Ababonye umurambo we, bavuze ko nta gikomere ufite kigaragara inyuma, ari nabyo byongera urujijo ku rupfu rwe.
Bakomeje bavuga ko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, bamucyuye yasinze, bamugeza mu rugo, basiga aryamye, bukeye bumva ngo yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamirije IGIHE iby’uru rupfu, agira ati “Nyiransabimana Annonciata w’imyaka 51 y’amavuko yasanzwe iwe mu rugo yitabye Imana. Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.’’
Abajijwe icy’uko hakekwa ko inzoga nyakwigendera yari yanyoye zaba ari zo nyirabayazana, SP Habiyaremye yasubuje ko byose babihariye iperereza, ngo hagaragare icyo rizerekana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!