00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Minisitiri Musabyimana yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari iby’abarokotse gusa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 April 2023 saa 10:13
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda bose ko kwibuka bidakwiye guharirwa abarokotse Jenoside ahubwo ari inshingano za buri wese.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Karere ka Nyanza, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu y’abazize Jenoside yabonetse.

Iki gikorwa cyitabiriye n’abarokokeye n’abari batuye muri komine zitandukanye zahindutse Akarere ka Nyanza, abaturage b’aka karere, abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi.

Ni gikorwa cyatangijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku wa Gatandatu ryabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo ubuhamya, amateka yaranze utu duce n’ibindi.

Kuri iki Cyumweru habaye igikorwa nyirizina cyabereye ku rwibutso rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 31 y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bari batuye muri ibi bice.

Hatanzwe ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye byibanze cyane ku kugaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa hagamije gushimangira ko yateguwe itigeze ibaho nk’impanuka.

Minisitiri Musabyimana yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside abasaba kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakibuka biyubaka.

Ati “Uyu munsi twaje kwibuka abavandimwe bacu bagera ku bihumbi 31 302 bari muri uru rwibutso bambuwe ubuzima bazira uko bavutse, abarokotse nabo uyu munsi bibuka inzira ndende y’umusaraba bo n’ababo banyuzemo uyu munsi turabakomeza.”

“Turabasaba kugira ubutwari bwo kwihangana no gukomera kandi muharanire kwigira no kudaheranwa n’agahinda.”

Yakomeje agaragaza ko kwibuka ari inshingano za buri wese atari igikorwa gikwiye guharirwa abarokotse Jenoside gusa.

Ati “Kwibuka ntibigomba guharirwa abarokotse Jenoside gusa ni igikorwa kigomba kureba buri Munyarwanda wese na buri wese uri ku butaka bw’u Rwanda.”

“Kwibuka biduha imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingengabitekerezo yayo ndetse no guhangana n’izindi ngaruka zayo nk’Abanyarwanda tugakomeza gufatana urunana no kubaka ubumwe bwacu ariwo murage ukomeye tuzaraga abadukomokaho.”

Ibi yabihuje na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, watanze ikiganiro mu ijoro ryo kwibuka wagaragaje ko kwibuka ari inshingano kuko bituma ya mateka akomeza kuzirikanwa mu kurwanya ko Jenoside yakongera kubaho.

Ati “Duteraniye hano muri uyu mugoroba kuko kwibuka ari umwanya wo kongera kumva birushijeho ububi bwa Jenoside, bigatuma habaho no kwiyemeza gufata ingamba zikomeye zo kurwanya ingengabitekerezo yayo.”

“Kwibuka kandi ni umwanya wo kugaruka ku mateka ari nayo mpamvu nongera gushima abayatuganiriye. Amateka batunyuriyemo bwari uburyo bwo kutwibutsa no kutwereka uko ibintu byagiye bikorwa mbere y’uko tunagera mu 1994.”

Ku ruhande rw’uwari uhagarariye Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Me Bayingana Janvier, yasabye ko amateka yaraze Nyanza mu gihe cya Jenoside yabungwabungwa mu buryo bwagutse.

Ati “Nibyo koko imibiri y’Abatutsi bo mu Karere ka Nyanza bishwe iruhukiye aha turabishima, ariko ikidahari ni amateka yaho anyanyagiye kuri buri santimetero, anyanyagiye mu Karere ka Nyanza hirya no hino mu midugudu, utugari, imirenge. Dusaba ko byatekerezwaho kandi bigashyirwamo imbaraga mu buryo bwagutse.”

Imiryango itandukanye yaje kwibuka ababo
Iri joro ryitabiriwe n'abantu batandukanye
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, watanze ikiganiro mu ijoro ryo kwibuka yagaragaje ko kwibuka ari inshingano kuko bituma ya mateka akomeza kuzirikanwa mu kurwanya ko Jenoside yakongera kubaho
Umuhanzi Andy Bumuntu mu bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda bose ko kwibuka bidakwiye guharirwa abarokotse Jenoside ahubwo ari inshingano za buri wese
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yunamiye abashyinguye muri uru rwibutso basaga ibihumbi 31
Umuryango w'Umunyamakuru Sandrine Isheja nawe witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi bakuru b'igihugu
Imibiri itanu yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro
Ababonye imibiri y'ababo bayishyinguye mu cyubahiro
Havuzwe amateka yaranze Nyanza mu gihe cya Jenoside

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages