Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wakoraga mu rwuri rw’inka yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko bakeka ko yiyahuye kuko basanze umuti wica udukoko bashyira mu myaka hafi y’aho yapfiriye.
Yagize ati “Yiyahuye nijoro ariko turavuga ko yiyahuye kuko basanze mu cyumba yaguyemo umuti wica udukoko ariko iperereza riracyakomeje.”
Yakomeje avuga ko umugabo wabanaga na nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi akaba yashyikirijwe RIB kugira ngo atange amakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!