Ni umusaruro w’umukwabu wabaye ku wa 14 Werurwe 2025, nyuma y’aho Polisi iboneye amakuru ko hari abasore bahungabanya umutekano w’abaturage bakora ubujura butandukanye, banywa ibiyobyabwenge ndetse bakanakina urisimbi, ari na yo mpamvu yatumye hakorwa umukwabu wo kubata muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Busoro, kugira ngo babone uko bakurikiranwa mu mutegeko.
Ati “Ni abasore 14 twari dufiteho amakuru ko bahungabanya umutekano w’abaturage bakora ubujura butandukanye, banywa ibiyobyabwenge, bakanakina urusimbi.”
SP Habiyaremye yakomeje yihanangiriza abijandika mu byaha ko batazahabwa agahenge na rimwe igihe cyose bagitekereza kugendera muri uwo murongo mubi.
Ati “Nibabivemo bakore imirimo yemewe ibaha inyungu ubwabo, ikaziha n’igihugu muri rusange.”
Si rimwe, si kabiri polisi ifata abakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge muri iyi Ntara y’Amajyepfo na Nyanza irimo, kuko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, hamaze gutabwa muri yombi abarenga 100.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!