Ni igikorwa cyakozwe na SALTEL Foundation, umuryango usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha abantu mu bijyanye n’uburezi.
Kuri iyi nshuro wafashije abana 30 biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bo mu Kagari ka Runga, bakomoka mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri by’ubudehe.
Buri umwe yahawe amakayi 15, amakaramu atanu, imyambaro y’ishuri ibiri n’amafaranga yo kurya saa sita ku ishuri.
Umuyobozi Mukuru wa SALTEL, Byiringiro François Régis, yavuze ko bahisemo gufasha abana batishoboye kwiga neza nta mbogamizi kuko bizabagirira akamaro mu gihe kizaza.
Ati “Dusanzwe dukunda ibigendanye n’uburezi; byatumye dutekereza kubafasha kugira ngo bige neza kandi turabizi ko abana nk’abo ari bo maboko y’igihugu cyacu kandi nibo Rwanda rw’ejo.”
Bamwe mu babyeyi bafite abana bahawe ibikoresho by’ishuri bavuze ko bari basanzwe bagorwa no kubibona bigatuma rimwe na rimwe bava mu ishuri cyangwa bakiga nabi.
Mukankamiye Naome ati “Mfite abana batatu biga ariko uwiga muri mashuri yisumbuye ni we ungora cyane kuko yabwirirwaga; simbasha kubona mafaranga yo kumwishyurira ifunguro. Ubu ndishimye cyane kuko agiye kujya yiga neza adashonje kandi afite ibikoresho.”
Kankunzi Appolinarie na we yavuze ko yagorwaga no kubonera abana be ibikoresho by’ishuri kubera ko akennye kandi akaba ageze mu za bukuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Runga, Nsengimana Gilbert, yavuze ko kuba abana bahawe ibikoresho bafashwa no kubona ifunguro rya saa sita bizabarinda kongera guta ishuri.
Ati “Hari abavaga mu ishuri bakatubwira ko babiterwe no kubwirirwa abandi bakavuga ko ari ukubera kubura ibikoresho. Nk’uyu mwaka ushize twagaruye mu ishuri abana bagera kuri 20 bari barataye ishuri kubera ibyo bibazo.”
Ubuyobozi bwa SALTEL buvuga ko abo bana 30 bafashijwe buzakomeza kubakurikirana kugeza igihe baziga bakarangiza amashuri yisumbuye.
Ibikoresho abo bana hahawe n’amafaranga batangiwe yose mu gihembwe kimwe asaga ibihumbi 900.



















TANGA IGITEKEREZO