00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Umwana w’imyaka 2 yasanzwe mu gisenge cy’inzu y’umuturanyi yarapfuye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 July 2014 saa 10:24
Yasuwe :

Umwana w’imyaka ibiri n’igice wari umaze hafi icyumweru yarabuze yasanzwe mu gisenge (plafond) cy’inzu y’umuturanyi wabo yarapfuye.
Nk’uko umuturanyi w’uyu muryango yabibwiye IGIHE, ababyeyi ba Gihozo Esther bamubuze kuwa Kane w’icyumweru gishize, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Rugemandizi Richard n’umugore we (abaturanyi b’umuryango wa Gihozo) babonye umurambo w’uyu mwana ufunze mu mufuka mu gisenge cy’inzu yabo.
Umuryango wa Rugemandizi urakeka ko umukozi bakoreshaga yaba ari (…)

Umwana w’imyaka ibiri n’igice wari umaze hafi icyumweru yarabuze yasanzwe mu gisenge (plafond) cy’inzu y’umuturanyi wabo yarapfuye.

Nk’uko umuturanyi w’uyu muryango yabibwiye IGIHE, ababyeyi ba Gihozo Esther bamubuze kuwa Kane w’icyumweru gishize, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Rugemandizi Richard n’umugore we (abaturanyi b’umuryango wa Gihozo) babonye umurambo w’uyu mwana ufunze mu mufuka mu gisenge cy’inzu yabo.

Umuryango wa Rugemandizi urakeka ko umukozi bakoreshaga yaba ari we wishe uyu mwana agahita atoroka. Uyu mukozi yavuye muri urwo rugo kuwa Gatanu (umunsi wakurikiye ibura rya Gihozo), agenda atishyuje amafaranga bari bamurimo, asiga n’imyenda ye. Uyu muryango uvuga ko kuwa Gatanu bagarutse mu rugo basanga umukozi yagiye.

Aho amaraso ya Gihozo wari mu gisenge yajojoberaga

Ababyeyi ba Gihozo bavuga ko nta kibazo bari bafitanye n’uyu mukozi w’abaturanyi babo, ndetse n’umwana (Gihozo) ntiyakundaga kugenda muri urwo rugo.

Hagati y’inzu umuryango wa Gihozo utuyemo no kwa Rugemandizi harimo umuhanda.

Uyu muturanyi avuga ko iyi miryango yombi yari isanzwe ibanye neza; Polisi y’Igihugu iri gukora iperereza.

Uyu muryango wari ufite abana babiri, Gihozo yari bucura.

Umurambo w'umwana ugikurwa mu gisenge
Polisi y'Igihugu mu kazi
Yvonne Uwingabire, umubyeyi wa Gihozo
Aho umuryango wa Gihozo utuye
Se w'umwana yasabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rw'umwana we
Umuhoza Aimee, nyir'inzu yasanzwemo umurambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages