00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umuhinzi yasanze amasasu mu murima we

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 30 January 2025 saa 02:35
Yasuwe :

Umuhinzi witwa Izabayo Gervais wo mu Karere ka Nyamasheke yasanze amasasu mu isambu ye ubwo yari arimo guca imirwanyasuri.

Byabereye mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke ku wa 28 Mutarama 2025.

Uyu muhinzi akibona magazine imwe n’amasasu 22 bigaragara ko ahamaze igihe kinini yahise abimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bubimenyesha inzego z’umutekano.

Ni amasasu bikekwa ko yaba yarahatabwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ako gace ari ko Interahamwe zanyuzemo zihungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hanaba ingabo z’Abafaransa zari muri Opération Turquoise.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yashimye uyu muturage ko yihutiye gutanga amakuru.

Ati “Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku kintu cyose kidasanzwe babonye, aho kwihutira kugikoraho. Ibi bijyana n’ikibazo cy’abana batoragura ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi bita injyamani, bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.’’

Ibi bibaye hashize ukwezi n’igice mu Murenge wa Bushenge w’Akarere ka Nyamasheke, abana b’abahungu babiri bahiraga icyarire mu ishyamba ry’umuturage, bahabonye grenade na yo byagaragaraga ko ihamaze igihe kinini.

SP Karekezi Twizere Bonaventure yasabye ababyeyi kwigisha abana kwirinda gukinisha ibikoresho nk’ibyo igihe babibonye, ahubwo bakihutira kubimenyesha ubuyobozi, kugira ngo habeho ubufatanye mu gukumira ibyago no kubungabunga umutekano.

Mu Karere ka Nyamasheke umuhinzi wacaga imirwanyasuri yasanze magazine n'amasasu mu murima we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages