00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umugabo bikekwa ko arwaye mu mutwe yatemye abantu babiri barapfa, araswa ashaka gutema umupolisi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 6 February 2025 saa 12:12
Yasuwe :

Niyonagize Xavier wo nu Karere ka Nyamasheke bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yishe atemye umugore we, Uwiragiye Costasie w’imyaka 45 n’umuturanyi we, Mukarurangwa Béatrice w’imyaka 60.

Byabereye mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke ku wa 6 Gashyantare 2025.

Mu masaha ya mu gitondo nibwo uyu mugabo w’imyaka 50 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yafashe umuhoro atema inka, umugore we wari utwite, atema n’umuturanyi.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mugabo yajyaga afatwa n’uburwayi bwo mu mutwe bakamusengera agakira. Uyu munsi ngo byari byongeye bajya kumusengera n’ubundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeannine yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bajyanye aho byabereye n’inzego zirimo Polisi, DASSO ndetse na RIB.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SSP Bonafature Twizere Karekezi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukora ayo marorerwa, yatemye n’inka ye, mu gihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zari zitabaye asohoka mu nzu n’umupanga agiye gutema abari aho baramurasa ahita arapfa.

Ati "Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunasaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare ku bantu bagaragaza imyitwarire ishobora guteza ibyago kugira ngo dukumire ibyago mbere yuko bibaho."

Biteganyijwe ko imirambo ijyanwa ku Bitaro bya Bushenge, mu gihe harimo hategurwa uburyo bwo kuyishyingura.

Uyu mugabo n’umugore we basize abana bane, umuto muri bo afite imyaka itanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages