00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Imiryango 8 y’inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 26 March 2022 saa 12:59
Yasuwe :

Mu murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke imiryango 8 y’inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yaturutse ku muriro w’amashanyarazi.

Saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, nibwo inkongi y’umuriro yagaragaye mu nzu z’ubucuruzi ziri ku isantere ya Ntendezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi y’umuriro bikekwa ko yaturutse ku mpanuka y’umuriro w’amashanyarazi.

Ati "Byabaye mu gihe abantu bari mu muganda, dutegereje umukozi w’Ikigo gishinzwe ingufu, REG, ariko abaturage barakeka ko iyi mpanuka yatewe n’umuriro w’amashanyarazi".

Mu kuzimya iyi nkongi hitabajwe imodoka izimya inkongi yo ku kibuga cy’indege i Kamembe. Saa sita z’amanywa imirimo yo kuzimya yari igikomeje ariko umuriro wamaze gucika intege.

Nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi nkongi, gusa yangije ibyacururizwaga muri iyi miryango birimo amasukari, ibikoresho by’ubwubatsi, ibiribwa bicuruzwa muri Alimentation n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages