Nyamasheke: Barakemanga ubuziranenge bw’iminzani y’inganda zitonora ikawa

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 9 Gashyantare 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Abahinzi b’ikawa bo muri Gatare mu Mirenge ya Karambi na Macuba bavuga ko hari zimwe mu nganda zikoresha iminzani y’amabuye kandi ya kera bagakemanga ubuziranenge bwayo kuko iterekana ibilo by’ikawa iri gupimwa.

Ubusanzwe, aba baturage bavuga ko hahozeho iminzani ikoreshwa n’amashanyarazi, kandi yerekana neza ingano y’ibilo by’ikawa abahinzi bazanye. Gusa ngo iyi minzani yaje kuhavanwa hashyirwa iy’amabuye, iterekana ibilo byazanwe.

Akenshi abahinzi babwirwa ko bajyanye ibiro bike ugereranyije n’ibyo baba bizeye gukuramo cyangwa baba bapimishije ahandi mbere yo kujyana umusaruro ku ruganda.

Zimwe mu nganda aba baturage bashyira mu majwi ko zifite ibi bibazo harimo urwitwa Gatare Coffee Washing Station ruherereye mu Murenge wa Karambi ariko ngo hari n’izindi zifite icyo kibazo.

Nzacahumwami Jérémie wahuye n’icyo kibazo yagize ati “Umunzani ntabwo upima neza, twagendaga twibarira ariko nyuma bazana umwe w’amabuye. Hari igihe uzana ibilo nk’ijana ugasanga harimo nk’ibilo 80. Babanje kudupimira ku munzani ukoreshwa n’amashanyarazi ariko batuzanira uw’amabuye, iyo upimisha indobo uba waramenyereye ibilo upima.”

Nyirandiha Nilida we yavuze ko hari umunzani bari babahaye mbere wapimaga neza ariko ukaza guhindurwa.

Yagize ati “Hari ukuntu umuntu yawushyiragaho ikawa ukirebera ibilo, hari igihe bakubwiraga ibilo kandi utabonye aho byiyanditse. Ibilo nzanye 50 ugasanga ni byo ariko uwo w’ibuye ugasanga si byo. Uwo munzani bawugaruye twakwishima aho kugira ngo tugende tugira ingingimira.”

Kagimbangabo Shadrack yagize ati “Nimugende mutuzanire umunzani ugaragaza ibilo, banatwiba kuko tutaba twizeye uriya bashyiraho amabuye. Hashize umwaka dusaba umunzani nk’uwo bari batuzaniye ukoreshwa n’amashanyarazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko bagiye gukurikirana izo nganda maze bazisabe kugura iminzani ituma abaturage babona ibyo bapimiwe.

Ati “Icyo tugiye gukora ni ukubwira izo nganda ko ibyo ari amakosa kandi bitemewe, bagomba gukoresha umunzani wemewe buri muturage akabasha kureba kandi akabona ibilo by’ikawa ye. Icyo tugiye gukora ni ugukurikirana kugira ngo uwo munzani uzahindurwe bakoreshe umunzani wemewe.”

Umusaruro w’ikawa mu Rwanda winjije miliyoni 68$ mu 2020, muri Nyamasheke honyine habarurwa inganda 60 zitonora ikawa ndetse ni na ko karere ka mbere mu gihugu gafite ibiti by’ikawa byinshi bingana na miliyoni 13. Umwaka ushize habonetse toni ibihumbi 13 zatanze miliyoni zirenga 701 Frw.

Uruganda rwa Gatare Coffee Washing Station rushinjwa kugira umunzani udakora neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .