00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Bagwiriwe n’urukuta rw’ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi, umunani bahasiga ubuzima

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 9 September 2025 saa 01:18
Yasuwe :

Mu murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka y’urukuta rwagwiriye abari kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere, abantu umunani barapfa abandi 13 barakomereka.

Ni impanuka yabaye saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 9 Nzeli 2025, aho urukuta rwubakwaga kuri uru rugomero rwaguye bitunguranye.

Uru rugomero ruri kubakwa mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato.

Urukuta rwaguye rwari rumaze ibyumweru bibiri rwubakwa. Uyu munsi hari abakozi bari munsi yarwo barukotera, abandi bari hejuru yarwo barundamo itaka.

Belyse Uwingabiye, ushinzwe abakozi b’Ikigo DNG Ltd kiri kubaka uru rugomero yabwiye IGIHE ko bari bahapanze abakozi 50.

Ndahayo Florien,Ukuriye abafundi bo kuri iyi shantiye yavuze ko ibyabaye ari impanuka isanzwe kuko bari bubatse urwo rukuta bagendeye ku bipimo by’ubutaka ndetse ko bubatse bubahiriza igishushanyo mbonera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bari kwerekeza aho iyi mpanuka yabereye mu bikorwa by’ubutabazi no guhumuriza abaturage.

Ni urugomero ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera (HYDRONEO-DNG Rwanda) rugeze ku gipimo cya 70%. Igihe ruzaba rwuzuye ruzatanga Mgwt 0.909 akaba ari umuriro wacanira ingo zisaga ibihumbi 15.

Imirimo yo kurwubaka yatanze akazi ku baturage basaga 800 bikaba byarabafashije kwiteza imbere. Abari kwegerezwa ibyo bikorwa remezo bakaba basabwa kubibungabunga kuko ari ibyabo.

Abantu 8 bapfiriye mu mpanuka y'urukuta rwagwiriye abari kubaka urugomero rwa Nyirahindwe I

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages