Ni impanuka yabaye ku wa 9 Nzeri 2025, Saa Tanu z’amanywa ubwo abo bakozi bari mu mirimo yo gukotera urwo rukuta rwubatswe ngo rufate ubutaka.
Iyi mpanuka ikimara kuba abayobozi mu nzego z’umutekano, inzego z’ibanze, n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bageze aho byabereye batanga ubutumwa bw’ihumure.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze hari abantu babiri batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Ati "Kubera iperereza, n’abantu bapfuye hari abantu babiri bafashwe ariko mu rwego rw’iperereza".
Abatawe muri yombi ni gapita n’uwari ushinzwe imirimo.
Abo bimaze kumenyekana ko bapfuye ni abantu umunani, naho abakomeretse bagera kuri 13 barimo umunani bakomeretse bikomeye bajyanywe ku bitaro bya Kibogora.
Urukuta rwaguye rwari rumaze ibyumweru bibiri rwubakwa. Uyu munsi hari abakozi bari munsi yarwo barukotera, abandi bari hejuru yarwo bashyiramo itaka ryo ku rufata.
Belyse Uwingabiye ushinzwe abakozi b’Ikigo DNG Ltd kiri kubaka uru rugomero yabwiye IGIHE ko kuri uru rukuta rwaguye bari bahashyize abakozi 50.
Ndahayo Florien ukuriye abafundi muri iyi mirimo y’ubwubatsi, yavuze ko ibyabaye ari impanuka isanzwe kuko bari bubatse urwo rukuta bagendeye ku bipimo by’ubutaka ndetse ko bubatse bubahiriza igishushanyo mbonera



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!