Nyamagabe: Hubatswe ikiraro cya miliyoni 74 Frw ku mugezi uherutse gutwara abantu umunani

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Gashyantare 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Nyamagabe hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifite agaciro ka miliyoni 74 Frw cyo gufasha abaturage kwambuka Umugezi wa Mwogo, umaze igihe utwara abantu kubera imiterere yawo ituma amazi yuzura mu bihe by’imvura.

Hashize igihe kuri uwo mugezi unyura mu Murenge wa Kamegeri hari ikibazo cy’uko wuzura ubuzima bugahagarara abantu ntibabashe kwambuka, abanyeshuri bagasiba ishuri n’ugerageje kwambuka ukamutwara akaburirwa irengero.

Bamwe mu baturage bambuka uwo mugezi babwiye IGIHE ko wari uherutse gutwara abantu umunani baburirwa irengero.

Ntakirutimana Vincent yagize ati “Hari igihe uyu mugezi watwaye abantu bane umunsi umwe bavuye hano hirya ku gasantere, hari igihe watwaye abantu babiri hariho n’igihe cyatwaye umwana n’umugore tumara icyumweru cyose tubashaka turababura.”

Abaturage bo mu Murenge wa Kamegeri baganiriye na IGIHE bishimira ko icyo kiraro cyoroheje ubuhahirane hagati yabo kuko iyo umugezi wa Mwogo wuzuraga baburaga uko bambuka hakaba ubwo bagiye gucumbika batabiteguye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Kabayiza Lambert, avuga icyo kiraro cyubatswe hagamijwe gufasha abaturage kwambuka nta nkomyi kandi bagahahirana neza.

Yagize ati “Cyubatswe umwaka ushize, gihuza Akagari ka Kamegeri, Rususa na Bwama mu Murenge wa Kamegeri.”

Akomeza avuga ko bashyize ingufu mu korohereza abaturage gukora ubuhahirane, hakurwaho inzitizi izo ari zo zose zishobora kubakoma mu nkokora zirimo ibiraro byangiritse.

Ati “Mu mwaka wa 2020 twubatse ibiraro byo mu kirere bine naho mu wawubanjirije twubatse bitatu.”

Mu Karere ka Nyamagabe hubatswe n’amateme ku mihanda itandukanye yakozwe ariko hari n’andi yagiye yubakwa kugira ngo inzira zibashe kuba nyabagendwa mu Mirenge ya Kamegeri, Cyanika, Gatare n’ahandi.

Bateganya kongera ibiraro byo mu kirere bikagera kuri 30 ku migezi itandukanye ikunze kuzura mu bihe by’imvura ikabuza abaturage kwambuka no guhahirana.

Bemeza ko iki kiraro kitarubakwa uyu mugezi wa Mwogo watwaye ubuzima bw'abaturanyi babo umunani
Iki kiraro gifasha abaturage bo mu Tugari twa Kamegeri, Rususa na Bwama mu Murenge wa Kamegeri guhahirana
Kuri ubu abantu bambuka nta nkomyi ariko mbere byaragoranaga iyo imvura yabaga yaguye
Mu Murenge wa Kamegeri hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifasha abaturage kwambuka umugezi wa Mwogo umaze igihe utwara abantu
Nubwo uyu mugezi ugaraga nk'aho ari muto iyo wuzuraga mu bihe by'imvura wabuzaga abantu kwambuka
Ni ikiraro cyubatswe gitwaye agera kuri miliyoni 74 Frw

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .