00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Yasagariwe na bagenzi be bamushinja kutishyura inzoga yabaguriye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 February 2023 saa 03:46
Yasuwe :

Umugabo wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yakubiswe n’abandi bagabo batatu bari basangiye inzoga bamuziza ko hari amafaranga banywereye ntayishyure.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 nibwo uyu mugabo usanzwe ukorera irondo mu Murenge wa Rwezamenyo, yakubiswe na bagenzi be.

Byabereye ahitwa muri Karabaye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE, ko uyu mugabo yakubiswe nyuma yo kutumvikana na bagenzi be aho bamushinjaga ko hari amafaranga banywereye atari yishyura.

Habiyambere Juvenal yagize ati “ Twashidutse tubona batangiye kumutimbagura abandi bamukubita ibipfunsi n’imigeri aryamye hasi ariko bose byagaragaraga ko bari bahaze icupa”

Irakoze Bosco, we yagize ati “Nabonye bamukubita umutego agwa hasi ariko sinamenye icyo bapfa uretse ko ababibonye numvaga bavuga ko yakubiswe n’abagenzi be biriwe basangira inzoga yitwa Umuneza.”

Uyu mugabo wakubiswe yabwiye IGIHE ko yazize ubusa kuko inzoga bamushinje kutishyura yazishyuye.

Kubera gukubitwa akazahara, abaturage bahise bahamagaza imodoka y’umutekano y’umurenge wa Nyakabanda iramujyana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira ya II, Jackson Siboman yavuze ko abakoze uru rugomo bose bahise batabwa muri yombi.

Yasabye abaturage gutanga amakuru y’abakekwaho kuba abajura cyangwa se bateza umutekano muke muri aka gace kugira ngo nabo bafatwe.

Uyu mugabo yarakubiswe arazahara, biba ngomba ko imodoka y'umutekano iza kumujyana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages