00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Umupolisi yarashe uwinjiza magendu arapfa, 13 bahungira Uganda

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 31 March 2015 saa 07:13
Yasuwe :

Umupolisi wo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu yarashe umusore w’imyaka 29 y’amavuko winjizaga magendu arapfa, 13 bahungira Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2015, mu kagari ka Tabagwe, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare,

Polisi ivuga ko abasore 14 bari batwaye magendu baturuka Uganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ati “Uko bari 14 bari ku mamoto babiri babiri bafite intwaro gakondo, bahagaritse uwitwa Emmanuel Mahoro ashaka kugonga Umupolisi.”

Akomeza avuga ko Umupolisi akibahagarika bakomeje kumusatira, arasa amasasu abiri mu kirere, ariko Mahoro akomeza gushaka kumugonga ngo amuture munsi y’umuhanda.

IP Kayigi ati“Umupolisi yamurashe yirwanaho kuko yabonaga akomeje gusagarirwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi

Mahoro yari ahetse imifuka itatu y’inzoga yitwa Zebra na Chief Warragi.

Akomeza avuga ko nyuma yo kurasa Mahoro akahasiga ubuzima, abo bari kumwe 13 bahise bahungira muri Uganda bari bavuye kuzana ibiyobyabwenge.

Polisi yaboneyeho gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, rugakora ibyaruteza imbere birinda gucuruza ibiyobyabwenge.

IP Kayigi yavuze ko haherutse gufatwa abasore 7 bari batwaye ibiyobyabwenge ku magare, banitwaje intwaro gakondo.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere turi ku mupaka karangwamo ibiyobyabwenge.

[email protected]
@KAYITAREJean


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages