00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo ari inyoroshyo zo kugira ngo akomeze abyare- Guverineri Kayitesi ku nkunga ihabwa abangavu batewe inda

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 26 August 2025 saa 10:54
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yatangaje ko inkunga ihabwa abangavu babyariye iwabo, itakabaye imbarutso yo gukomeza kubyara kuko iba igamije gufasha umubyeyi n’umwana ngo batagira imirire mibi.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igaragaza ko mu 2024, abangavu batewe inda zitateganyijwe ari 22.454.

Mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 38% by’abana bagwingira baba bavuka ku bana batewe inda imburagihe.

Ku rundi ruhande hari inkunga rwashyizeho gahunda yo gufasha umubyeyi utwite n’uwabyaye aho bahabwa ariko abana batewe inda imburagihe iyo bashyizwe mu bafashwa bagenerwa ibihumbi 10 Frw ku kwezi, akayaherwa icyarimwe ari amezi atatu n’ifu y’igikoma.

Hari abavuga ko aya mafaranga n’inkunga bihabwa abatewe inda imburagihe bituma bakomeza kwishora mu busambanyi kugira ngo bazakomeze gufashwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye RBA ko amafaranga ahabwa abangavu babyariye iwabo atagamije kubatera imbaraga ngo bakomeze babyare.

Yagize ati “Ntabwo ari inyoroshyo zo kugira ngo akomeze abyare. Inkunga itangwa igambiriye gufasha umwana n’umubyeyi ntabwo ari ukuvuga ko turi gushyigikira umugore ngo akomeze abyare.”

Bamwe mu baturage bashimangira ko iyi gahunda aho kuba igisubizo mu buryo bumwe iba ikibazo kuko usanga hari ababigize umwuga ndetse bakabyarira iwabo imbyaro zirenze imwe.

Bamwe bemeza ko ubufasha buhabwa abangavu babyariye iwabo inshuro zirenze imwe ikwiye guhagarikwa hagamijwe gushishikariza abaturage gukora aho gutegereza inkunga.

Kayitesi Alice yatangaje ko abangavu bakwiye kwifata birinda inda zitateganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages