00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta gusinzira, umutekano ugomba gushakishwa -Minisitiri Gatabazi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye Abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana, Bugeshi,Cyanzarwe na Mudende ituriye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu karere ka Rubavu, gufatanya n’inzego zitandukanye kwicungira umutekano, anaburira abari hakurya mu mashyamba ya Congo bashaka kuwuhungabanya.

Minisitiri Gatabazi umaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Uburengerazuba yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021, mu biganiro byamuhuje n’abavuga rikumvikana mu Karere ka Rubavu.

Ibi biganiro byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, Abagize inzego z’umutekano muri iyi ntara n’abayobozi b’akarere ka Rubavu. Byanitabirwe kandi n’Abayobozi kuva ku rwego rw’Isibo, Abahagarariye Amadini n’Amatorero, Abikorerera n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko Minisitiri Gatabazi n’itsinda bari kumwe bari bamaze gusura Umupaka wa Kabuhanga uherereye mu Murenge wa Bugeshi.

Minisitiri Gatabazi yeretswe ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bamubwira ko imyotsi arimo kubona ari abarwanyi ba FDLR baba bacanye umuriro batwika amatara mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ati “’Hari ukuntu narebaga hariya hirya mu byuma birebayo. Nta wakwifuza gusubira mu mashyamba kubaho mu buzima babayeho dufite inshingano zo gukoresha uburyo bwose kugira ngo batahe ariko tunafite kubereka ko imbaraga zihari kuba bahari tugomba kwiga kubana nabo.”

Yakomeje agira ati “Turimo kubaka umubano ukomeye na Congo, mu minsi iri mbere muzabibona uwumva icyo yajyana yakora hirya yitegure bariya ni abavandimwe, abenshi tuvuga ururimi rumwe nabo barabishaka uretse abagiye kubatobera.”

Minisitiri Gatabazi kandi yibukije abaturage ko bafite inshingano zo gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze kwicungira umutekano asaba abafite abavandimwe cyangwa inshuti zabo ziri mu mashyamba ya Congo kubabwira bagatahuka mu gihugu cyabo.

Ati “Nta gusinzira ntakurangara umutekano ugomba gushakishwa duhora twiteguye nufite umuntu hariya ajye amuha amakuru.”

Abaturage n’abavuga rikijyana bagaragaje ibyifuzo birimo kuba bakeneye umupaka wo muri iki kibaya cya Cyanzarwe wazafasha mu koroshya ubuhahirane n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ntibiringirwa Samuel yagize ati “Urebye hano Cyanzarwe biratugora kwambuka kuko bisaba kujya Kabuhanga muri Bugeshi cyangwa Gisenyi urugendo rukatubera rurerure kandi natwe dushaka gukorera no guhahirana na Congo nk’abandi. Mudufashije tukagira umupaka mu kibaya bigakorwa kuburyo biteguye twakwiteza imbere.”

Mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye ku wa 19 Gicurasi, Minisitiri Gatabazi amaze gusura ibikorwa by’iterambere mu turere twa Nyabihu na Rubavu aho agenda aganira n’abaturage ndetse n’abayobozi bakamugaragariza imishinga y’iterambere ihari ndetse n’iteganywa kubakwa ariko akanakira ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibyifuzo
Minisitiri Gatabazi yasabye ab'i Rubavu gusigasira umutekano
Abayobozi batandukanye muri Rubavu bagiranye ibiganiro na Minisitiri Gatabazi
Minisitiri Gatabazi n'abayobozi mu Burengerazuba basuye umupaka wa Kabuhanga muri Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .