Ni akazi gakomeye ku bushinjacyaya bw’u Rwanda n’urwego rw’Ubutabera muri rusange gukomeza gushakisha amakuru ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibihugu bihishemo.
Iyo ibihugu bimaze kumenyekana u Rwanda rushaka imikoranire nabyo yatuma abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa bakaburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda bakaba ariho bakurikiranirwa.
Ibi byabaye ishingano ikomeye yanatumye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushyiraho itsinda rishinzwe ako kazi ari naryo ritegura impapuro zoherezwa mu bihugu by’amahanga biba byagarayemo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko u Rwanda rwatanze impapuro zirenga 1000 zihamagarira ibihugu guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imibare yaherukaga gutangwazwa n’Ubushinjacyaha yagaragazaga ko bumaze kohereza impapuro zirenga 1100 mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo muri Afurika.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko urebye ubufatanye n’ibindi bihugu buri kugenda butanga umusaruro mu gutanga ubutabera buboneye ku bakoze icyaha cya Jenoside.
Yagaragaje ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu bihugu bikomeye by’i Burayi nk’u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi n’ibindi bitandukanye bishobora kubaburanisha cyangwa abandi bikabohereza mu Rwanda.
Yagize ati “Ubutabera butangwa buri ku gipimo cyiza, icya mbere ni uko hari ibihugu byinshi byashyizeho amategeko ahana abakoze icyaha cya Jenoside. Hari n’ibyashyizeho amategeko ahana ipfobya n’ihakana rya Jenoside.”
Yagaragaje ko nubwo abafatwa bakaburanisha rimwe na rimwe usanga imanza zabo zitinda ariko u Rwanda rwishimira ko ubutabera buba bwatanzwe.
Ati “Izi imanza ziratinda, ariko zitinzwa n’iperereza kuko biba bikorwa n’abanyamahanga. Tuvuge niba umuntu yarahungiye muri ibi bihugu bisaba ko baza gukora iperereza.”
Ibihugu bya Afurika biracyaseta ibirenge…
Mu 2021, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku muri Afurika, igihugu cyoherejwemo impapuro nyinshi zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejweyo 277 mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, rumwe kuri rumwe.
Nubwo bimeze bityo ariko usanga ibi bihugu byo muri Afurika bitaratera intambwe ngo biburanishe abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo harimo bike byagiye byohereza mbarwa.
Dr Bizimana yavuze ko nubwo ibihugu by’u Burayi byamaze kumva no gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside usanga ibyo muri Afurika bitarakangukira kubikora kandi nabyo hari ababyihishemo.
Ati “Nubwo tubyishimira turacyifuza ko umuvuduko waba mwinshi kurushaho, imbaraga zigashyirwamo ari nyinshi. Kuko urebye dufite impapuro zisaba gufata abantu bakoze Jenoside zirenga 1000 zoherejwe mu bihugu by’amahanga bitandukanye harimo n’ibya Afurika.”
Yongeyeho ati “Ubungubu nta gihugu cya Afurika na kimwe cyari cyacira urubanza umuntu wakoze Jenoside. Ariko dufite ibyagiye bibatwoherereza nka Uganda, RDC, Malawi gutyo. Turifuza ko ibihugu bya Afurika nabyo byakubahiriza ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga bigacira imanza abantu bari ku butaka bwabo cyangwa bikabohereza mu Rwanda.”
U Rwanda rukora ibishoboka byose birimo ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose babiryozwe binyuze mu kugirana umubano n’ibihugu ndetse n’amasezerano y’imikoranire agamije guhanahana abanyabyaha.
Kugeza ubu ku mugabane w’u Burayi igihugu kirimo impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwohererejwe 47, igihugu cyanihaye intego nibura ko buri mwaka hazajya haburanishwa abakoze Jenoside babiri, u Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi 26, Canada 14 n’ahandi.
Muri rusange aboherejwe mu Rwanda baturutse mu mahanga ni 26, uheruka ni Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, woherejwe na Suède kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho gusa hari n’abandi baburaniye mu bihugu bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!