00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nick Barigye yagizwe Guverineri Wungirije wa BNR

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 24 July 2025 saa 09:48
Yasuwe :

Nick Barigye yagizwe Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) asimbuye Dr. Nsengiyumva Justin wabanje kugirwa Minisitiri w’Intebe mushya.

Ni inshingano Barigye yahawe ku wa 24 Nyakanga 2025, ubwo Perezida Kagame yatangazaga Guverinoma nshya izaba iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin washyizweho ku wa 23 Nyakanga 2025.

Ku wa 15 Nyakanga 2025, Barigye yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures (CVL) Ltd, mu gihe mbere yari Umuyobozi Mukuru w’ikigo RFL (Rwanda Finance Limited) kigamije gukurura ishoramari mu Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire yihariye y’inzego, yakuye muri Kaminuza y’Ubucuruzi ya Strathmore muri Kenya, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu micungire y’imari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu myaka 15 ishize yakoreye mu bigo bitandukanye byateye imbere ku mugabane wa Afurika, ndetse ubu akaba ari mu bayobozi ba Green Hills Academy, rimwe mu mashuri y’icyitegererezo mu gihugu.

Mbere yo kuyobora Rwanda Finance Limited, Barigye yabaye mu buyobozi bw’ikigo Karisimbi Business Partners gikora ishoramari, kikanatangamo ubujyanama. Kuva mu 2008 kugeza mu 2014, ho yari yarabaye umwe mu bayobozi bakuru muri CVL.

Nick Barigye yagizwe Visi Guverineri ba Banki Nkuru y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages