Ibi Pelosi yabitangarije kuri Radio yo muri Irlande yitwa RTE ubwo yari mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu, aho yavuze ko Maj Gen Aharon Haliva wari ukuriye ubutasi muri Israel yeguye ku bwo kunanirwa kuburizamo igitero cya Hamas cyatangije intambara.
Yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho ariko ko icyo atemara ari uburyo Netanyahu akoresha.
Ubwo yari abajijwe niba abona Netanyahu nk’inzitizi ku mahoro, Pelosi yavuze ko ahubwo kuva mu myaka myinshi ishize atajya amenya niba Minisitiri w’Intebe wa Israel atinya amahoro, adashoboye kuyabungabunga cyangwa se niba atayashaka.
Gusa nubwo Nancy Pelosi yatangaje ibi, ari mu itsinda ry’abandi 30 bagize Inteko ya Amerika bemeje mu Cyumweru gishize itegeko ryo gutanga inkunga ya miliyari 95$ harimo miliyari 26$ zigenewe Israel iri mu ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!