Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze mu ikoni riherereye munsi y’ahakorera Umurenge wa Busogo.
Iyo kamyo yo mu bwoko bwa Benz Actros yari itwawe na Iyamuremye Théogène yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali igeze muri iryo korosi umunyegare wari utwaye ibirayi ayiturutse inyuma ashaka kuyinyuraho nayo igiye kumuha inzira itakaza uburinganire inzugi z’igice cy’inyuma yakururaga zirafunguka amakaziye y’inzoga zari zirimo agwa mu muhanda zirameneka izindi abaturage baziraramo barazisahura.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP, Alex Ndayisenga yemeje aya makuru, anenga abantu bose bakomeje kugaragaza ingeso yo kudatabara ahubwo bakirukira gusahura inzoga mu gihe habaye impanuka.
Yagize ati “Abaturage bakwiye gucika ku muco mubi wo gusahura ku modoka zipakira inzoga igihe hari ikoze impanuka; bikunze kugaragara ko aho gufasha abakoze impanuka no kwihutira gutabaza Polisi bamwe bagifite uwo muco mubi bihutira gusahura amakaziye bajyana mu ngo abandi banywa."
"Turaburira ababikora kubicikaho kuko uretse no kuba ari umuco udakwiye ku muturage ufite indangagaciro, ubikoze aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko kandi ntibigoye ko Polisi imenya uwo ariwe wese wabigizemo uruhare. Abakoresha umuhanda nabo barasabwa kwitwararika birinda guteza impanuka."
Ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba, Polisi y’Igihugu yihutiye gutabara ngo irebe icyayiteye no kubuza abaturage gusahura inzoga kuko zishobora kubagiraho ngaruka mbi mu gihe amacupa ziba zipakiyemo aba yangiritse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!