00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Hagaragaye umurambo w’umukecuru bikekwa ko yicishijwe ibyuma

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 December 2021 saa 06:41
Yasuwe :

Umurambo w’umukecuru witwa Kabanyana Gatherine wari utuye mu Kagari ka Bikeri mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, wagaragaye ufite ibikomere bikekwa ko yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu batari bamenyekana.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 24 Ukuboza 2021.

Bivugwa ko uyu mukecuru yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo na bamwe mu bagize umuryango we.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ejo ndetse bakeka ko yishwe.

Yagize ati “Twabimenye ejo inzego zishinzwe zatangiye gukora iperereza, naho ibijyanye n’ibimenyetso ntabwo twabivugaho cyane inzego zibishinzwe nizo zatanga ayo amakuru ariko ikigaragara ni uko ashobora kuba yarishwe bamusanze hafi y’urugo rwe kugeza ubu nibyo bikekwa, ariko baracyakurikirana kugira ngo barebe icyo yaba yarazize.”

Yongeyeho ko uyu mukecuru yari yarashyingiye abana be bose ndetse ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rujyana umurambo we kugira ngo usuzumwe.

Amakuru avuga RIB yamaze gushyikiriza umuryango wa nyakwigendera umurambo we kugira ngo ushyingurwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages