Mu kiganiro umyobozi wa REG, Jean Bosco Mugiraneza yavuze ko ibyo bikoresho byibwa bikozwe mu muringa, ibindi bikaba bikozwe mu butare bwa aluminum. Ati” Usanga impamvu ibitera ahanini ari uko ibiciro by’ibyo byuma ku isoko mpuzamahanga byarazamutse, bigatuma bigenda bishakishwa hirya no hino.”
Mugiraneza yongeyeho ko bimwe muri ibyo byuma byibwe bigurishirizwa mu Rwanda, ibindi hanze yarwo. Ati” Hari aho ibyo bikorwa byagiye biragaragara, abantu barafatwa ndavuga abajura, ahandi ntabwo bafashwe ariko dukorana n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo turebe uko twahashya abo bagizi ba nabi.[…]”
Ubuyobozi bwa REG kandi burateganya gufatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo hageho itegeko rihana abiba ibikoresho byifashishwa mu bikorwa remezo kuko biba byahenze Leta kandi bifitiye abaturage akamaro.
Mugiraneza kandi yanavuze ko mu myaka itanu ishize hamaze kugaragara ubujura bw’ibi bikoresho inshuro zirenga 500, naho mu myaka ibiri ishize ibyibwe bifite agaciro gasaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro na Radio Rwanda, Mugiraneza yasobanuye ko abiba ibyo bikoresho ari abafite ubumenyi ku bijyanye n’amashanyarazi.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ubujura bw’ibyo bikoresho, ubuyobozi bwa REG burasaba abaturage gufatanya na bwo kugira ngo bacunge neza ibyo bikoresho barwanya abashaka kubyiba.



















TANGA IGITEKEREZO