Amezi agwamo imvura nyinshi atera benshi mu batuye mu bice by’Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba guhagarika umutima, bibaza niba ibyo bihe bizabasiga amahoro kubera ibiza bihibasira.
Izi ntara zombi zibasirwa kubera imiterere yazo, uretse ko MINEMA igaragaza ko 55% by’ibiza biterwa n’uburangare naho ibiterwa n’imiterere bikaba 20%.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza kuwa 20 Mata 2023, ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 60 ndetse bisenya inzu zirenga 1205.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEMA Philippe Habinshuti yabwiye RBA ko imyaka yangiritse iri kuri hegitari zirenga ibihumbi bibiri.
Ati “Ibiza duhura nabyo mu gihugu cyacu bifite aho bihurira n’imiterere y’igihugu muri rusange ariko bikagira n’aho bihurira n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’imirimo itandukanye dukora […] Mu mezi nk’abiri yonyine ashize urasanga mu gihugu hose tumaze gutakaza inzu zirenga 1200, izi nzu ni nyinshi, nitureba hegitari z’imyaka zangiritse mu gihugu hose zigera ku bihumbi bibiri.”
Habinshuti yavuze ko ibiza bitera igihombo gikomeye mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, cyane cyane urwego rw’ubuhinzi n’ibikorwa remezo.
Ati “Dukomeza kugira ibihombo bitandukanye duterwa n’ibiza mu bice bitandukanye mu nzego zitandukanye z’igihugu ariko bidutwara n’abantu byaba ari abahitanwa na byo cyangwa abakomeretswa na byo.”
Muri aya mezi ane abantu 158 barakomeretse, amashuri 44 arasenyuka, imihanda 12 irangirika.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Barisanga Fabrice yabwiye RBA ko imihanda n’ibiraro ari byo bigirwaho ingaruka n’ibiza cyane.
Yagaragaje ko ibiraro 91 ari byo byangijwe n’imvura mu gihugu hose, avuga ko ahibasirwa cyane ari mu Ntara y’Iburangerazuba n’Amajyaruguru. Mu zindi ntara usanga ahari imihanda yangirika ari ahegereye izo ntara zibasirwa cyane.
Minema isaba abaturage kwita ku mabwiriza yo gukumira ibiza, no kubaka bagendeye ku mabwiriza agenga imyubakire, kandi bakirinda kujya ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Imibare igaragaza ko ku mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ibiza.
Muri aya mezi abiri ashize, mu Ntara y’Amajyaruguru hasenyutse inzu 273, naho imyaka yangiritse iri kuri hegitari 790.
Mu Ntara y’Iburengerazuba ho babarura inzu 224 zasenywe n’ibiza, umubare munini ukaba ugaragara mu karere ka Rusizi aho hasenyutse inzu 123. Imyaka yangiritse yari ihinze kuri hegitari 175.
Iyi ntara kandi yahuye ikibazo cy’umwuzure waturutse ku kibazo cy’amazi aturuka mu birunga yagize ingaruka ku miryango 276, mu karere ka Rubavu konyine bigira ingaruka ku miryango 256, mu gihe abantu 14 bishwe n’ibiza by’ubwoko butandukanye.
Mu myaka itanu ishize, Intara y’Amajyaruguru yibasiwe n’ibiza inshuro zirenga 1500. Ibyo biza byishe abantu 201, bisenya inzu zirenga ibihumbi 5000, hegitari zisaga 3000 zatwawe n’umwuzure, inka zisaga ijana n’amatungo magufi arenga ibihumbi 4000 birapfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!