00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Imyiyereko y’abapolisi basaga 1600 binjijwe mu kazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 February 2023 saa 05:02
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya bato 1612 bari bamaze amezi 11 bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Umuhango wo kubakira wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023 witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z’umutekano.

Muri aba bapolisi bashya barimo abakobwa 419, abahungu 1193 nibura abagera 1465 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu gihe 147 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Musanze, abagera ku 1574 bahise binjizwa muri Polisi naho 40 bajyanwa mu rwego rushinzwe Igorora, RCS.

Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana yasabye abapolisi bashya kuzaba intangarugero u kubahiriza amategeko, abasaba gushyigikira gahunda za Leta kandi bakaba intangarugero ndetse bakanahesha ishema igihugu.

Kunyura mu muriro nta bwoba bibatera
Guverineri Gasana Emmanuel yitabiriye uyu muhango
Kurasa ni rimwe mu masomo y'ingenzi bahawe
Kugendera ku mugozi ni kimwe mu bikorwa bisaba ubuhanga bwinshi
Abayobozi bakuru ba Polisi bitabiriye umuhango wo kwinjiza mu kazi abapolisi bashya
Ni umuhango wabereye mu ishuri rya polisi riri i Gishari
Abarenga 1600 nibo basoje amasomo bari bamazemo hafi umwaka
Minisitiri w'umutekano Gasana Alfred yasabye abapolisi bato binjiye mu mwuga kuzarangwa n'ubunyangamugayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages