Kuri uwo munsi ni bwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ni urugendo rwari rumaze igihe rutegerejwe nyuma y’uko uyu Mukuru w’Igihugu bitandukanye n’abamubanjirije, we yagaragaje umuhate mu kwerekana ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cye cyagizemo uruhare.
Perezida Macron yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho yakiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Yageze mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ririmo abayobozi mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Yves Le Drian; Depite mu Nteko y’u Bufaransa, Hervé Berville ukomoka i Nyamirambo; abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.
Harimo kandi abantu bazi amateka y’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi w’Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.
Perezida Emmanuel Jean-Michel Frédéric yabanje kwakirwa na Perezida Kagame mu biro bye, Village Urugwiro ku Kacyiru.
Uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 43 yahise ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside, anashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250.
Aha ku rwibutso, Perezida Macron yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka ya Jenoside n’ibihe by’ingenzi byaranze itegurwa ryayo n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Mu ijambo yahavugiye, Perezida Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.
Nyuma yo kuva ku Gisozi, Macron na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi n’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi.
Mu masaha ya nyuma ya saa Sita ku wa Kane, Perezida Macron yasuye Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, aho Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ’électronique’ na ’mécanique’ [Mécatronique].
Yavuye muri iri shuri riherereye mu Karere ka Rulindo, asubira mu Mujyi wa Kigali aho yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo mbere yo gufungura Centre Culturel Francophone, izajya iberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.
Centre Culturel Francophone iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yasimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali cyafunzwe kinasenywa mu 2014.
Ibikorwa by’umunsi wa mbere wa Macron yabisoreje muri Kigali Arena aho we na Perezida Kagame bakurikiye umukino wa ¼ cya Basketball Africa League aho Patriots BBC yo mu Rwanda yasezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique nyuma yo kuyitsinda bigoranye amanota 73-71.
IGIHE yakusanyije amafoto 75 yerekana ibikorwa by’ingenzi mu ruzinduko Perezida Macron yagiriye mu Rwagasabo kuva mu gitondo cyo ku wa Kane kugeza ku wa 28 Gicurasi 2021, ubwo yarusozaga.
Perezida Macron yasoje uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ahita akomereza muri Afurika y’Epfo, aho yahuye na Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa.
Perezida Macron ubwo yakirwaga i Kanombe
Yahise akomereza ku Kacyiru, yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Perezida Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu Urugwiro
Perezida Macron yasuye IPRC i Tumba
Perezida Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo
Macron yafunguye Centre Culturel Francophone muri Kigali
Ibikorwa bye, Macron yabisoreje muri Kigali Arena areba BAL
Perezida Kagame yasezeye Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri
Amafoto: Niyonzima Moïse, KT, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!