Isosiyete y’itumanaho ya MTN yatangiye igikorwa cyo kwandika simcard z’abafatabuguzi bayo, ibasanze mu ngo zabo, hagamijwe kutagongana n’itariki ntarengwa yo kuzibarura.
Abagera kuri 30% by’abafatabuguzi ba MTN ntabwo bari bandikisha simcard zabo, mu rwego kubafasha, abakozi ba MTN kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2013 bazindutse bazengurukaga mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali babarura zimcard zitabaruwe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwakira abakiriya muri iyi sosiyete Munyampundu Norman yatangaje ko iki gikorwa bakoze kigamije kureba abantu basigaye batarabaruza simcard zikabarurwa. Yagize ati “ turimo kuzenguruka inzu ku yindi tubabarurira simcard simcard n’ubwo iki gikorwa cyitabirwa kuko abagera kuri 70% bamaze kuzibaruza. Turimo gushaka uburyo n’abo 30% basigaye nabo bazibaruza mbere y’igihe ntarengwa”.
Uretse Abanyarwanda barimo kubarurindwa izi simcard ku banyamahanga Munyampundu yagize ati “ Abanyamahanga basabwa kujya ku biro byacu mu duce dutandukanye bakandikisha izi simcard. Mu rwego rwo kuborohereza, ku kibuga cy’indege cya Kigali twahashyize abakozi bacu bahita babarura simcard ku munyamahanga wifuza kuyikoresha”.
Bamwe mu babaruriwe simcard bavuga ko iki gikorwa bakorewe kibarinda urugendo bashoboraga gukora, abandi bavuga ko bari baribagiwe iki gikorwa mu gihe uwitwa Rukamba laurent w’imyaka 72 wabaruriwe simcard yagize ati “nemeye ko bayibarura kuko yashoboraga kuzava ku murongo ariko ubundi sinari kuzayibaruza kuko n’ubundi zaje zidusanga, sinumva n’impamvu yabyo”.
Uretse amakipe umunani yazengurutse umujyi wa Kigali abarura izi simcard, iki gikorwa kirimo gukorwa mu Rwanda hose aho giteganyijwe kuzarangira tariki ya 31 Nyakanga 2013.



















TANGA IGITEKEREZO