Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro ‘Conflict Zone’ yahaye Deutshe Welle, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Tim Sebastian.
Mushikiwabo yavuze ko ntawe utashyigikira ubutabera mpuzamahanga, ariko ngo ikibazo ni uko uruhu rugenda rweruruka, ari nako guhamwa n’ibyaha bigabanuka.
Yagize ati “Ni nde utashyigikira ubutabera mpuzamahanga? Ariko ibikorwa ni uko uko uruhu rugenda rweruruka ari nako ugenda ugirwa umwere."
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko ICC yashyiriweho abanyafurika kuko nta muzungu ruracira urubanza.
Yagize ati "Ni urukiko rwashyiriweho Abanyafurika kandi rugakoreshwa ahanini n’ u Burayi mu kugenzura Politiki ya Afurika. Ntushobora kumbwira… nihe hari umuzungu wafunzwe n’uru rukiko? Kuva rwatangira… Uri kumbwira ko nta byaha biba aho bafite uruhu rwera ?"
Mu bindi icyo kiganiro cyagarutseho, ni uko u Rwanda rwakunze gushirwaho igitutu n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch(HRW), Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka kubera ibibazo by’uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru bagiye bafungwa.
Muri icyo kiganiro kandi Minisitiri Mushikiwabo yateye utwatsi ibirego bya HRW, byakomeje gushinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Muri ibyo birego, hari aho HRW ivuga ko u Rwanda rushyira amahame akomeye ku batavuga rumwe n’ ubutegetsi ndetse ngo nta bwisanzure bwa Politiki buhagije nk’ uko imiryango itari iya Leta n’ itangazamakuru nta ngufu bifite.
Kuri ibyo, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ati “Njye simfata Human Rights nk’ igipimo cy’ ibimaze kugerwaho mu Rwanda.”
Ku birego by’Umuryango w’ Abanyamakuru batagira umupaka, Reporters without Borders bishingiye ku ifungwa ry’ umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibyo birego bikoreshwa hagamijwe guhuza n’abafite uko bifuza kuvuga u Rwanda.
Ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yitabiraga inama ya Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka, yavuze ko demokarasi muri Afurika iri mu bibazo kubw’abayobozi badashaka kuva ku butegetsi.
Bijyanye n’abanyarwanda basabye koPerezida Kagame akomeza kubayobora, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Perezida Obama cyangwa undi uwo ariwe wese ashobora kuvuga ibyo ashaka. Icyemezo ni icy’Abanyarwanda. Nibo bazi ushobora kubayobora kandi bakabivuga.”
Umunyamakuru amubajije niba kuba abayobozi baguma ku buyobozi imyaka myinshi biri mu nyungu z’ubutabera, Minisitiri Mushikiwabo yahise yungamo ati “Kuguma ku buyobozi ni icyaha? Ni icyaha? Mu ruhe rukiko?”
Ibihugu byinshi bya Afurika byakunze kunenga uru rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu Buholandi gukorera mu kwaba kw’Abanyaburayi, ndetse ibihugu nka Afurika y’Epfo bivuga ko bishobora kwivana mu byasinye amasezerano yemera imikoranire na ICC.



















TANGA IGITEKEREZO