Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga Kawa, IACO, risanzwe rigira umuyobozi waryo buri mwaka w’ingengo y’Imari [aba ari Minisitiri w’Ubuhinzi], kuri ubu u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo Minisitiri Mukeshimana yahererekanyije ububasha n’Umunye-Ghana, Dr. Owusu Afriyie Akoto.
Iri huriro ryashinzwe mu 1960, ritangirana n’ibihugu 11 kuri ubu ribarizwamo ibihugu bigera kuri 25 bihinga bikanatunganya kawa birimo n’u Rwanda.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bihinga kandi bikanatunganya kawa nziza ifite umwihariko w’uburyohe bukundwa n’amahanga.
Nkuko Ibarura rya kawa ryakozwe 2015 ryagaragaje ko ikawa ihingwa n’abahinzi bangana na 355 ,751 mu Rwanda. Umusaruro wa kawa u Rwanda rweza uri hagati ya toni 20,000 na toni 24,000 za kawa itonoye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!