00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Maj Gen Murasira yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Qatar

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 January 2022 saa 06:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Qatar, Dr. Khalid bin Mohammad Al Attiyah yahuye na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira bagirana ibiganiro byibanze ku mubano n’ubufatanye mu by’umutekano bikomeje kuranga impande zombi.

Minisitiri Maj Gen Murasira n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar aho ku wa Gatatu yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije amasomo mu Ishuri rya Qatar Aviation Academy.

Dr. Khalid bin Mohammad usanzwe ari n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano yaganiriye na Maj Gen Murasira kuri uyu wa 27 Mutarama 2022.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (Qatar News Agency), byatangaje ko abayobozi bombi barebeye hamwe umubano n’ubufatanye bikomeje kuranga u Rwanda na Qatar ndetse n’uburyo bwo gukomeza kwagura ubwo bufatanye.

Dr. Khalid bin Mohammad kandi yakiriye ku meza Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Murasira n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze guhama, ushingiye ku bwubahane na dipolomasi. Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar, aho indege za RwandAir zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

Qatar Airways yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Qatar, Dr. Khalid bin Mohammad Al Attiyah aganira na MaJ Gen Murasira
Minisitiri Maj Gen Murasira kuri uyu wa Gatatu yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije amasomo mu Ishuri rya Qatar Aviation Academy.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages