Minisitiri Habineza Joseph yategetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gusaba imbabazi Abanyarwanda nyuma y’aho Amavubi avaniwe mu mikino y’ijonjora y’igikombe cya Afurika 2015.
Ikipe y’u Rwanda yasezerewe kubera umukinnyi Birori Dady wakiniraga ku mazina abiri atandukanye imikino mpuzamahanga.
Mu kiganiro “Ikaze Rwanda” cya Radiyo Flash, Minisitiri Habineza yagarutse ku muco mubi wo gukinisha abanyamahanga urangwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko FERWAFA yakoze amakosa akomeye kandi ibizi.
“Buri Munyarwanda wese arabizi ko Daddy Birori atari Umunyarwanda. Ese igihe cyose yakiniye yatanze musaruro ki? Burya iyo ushaka kubaka neza urabanza ugasenya. Nyamara ariko kandi Abanyarwanda bagira umuco mubi wa siniteranya”.
Minisitiri Habineza akomeza agira ati “Njyewe Perezida Kagame yanzanye ambwira gusukura siporo yo mu Rwanda kuko irimo umwanda.”
Habineza yakomeje avuga ko bitewe n’uburyo Abanyarwanda bababajwe no kubona ikipe yabo ivukijwe amahirwe yo gukina igikombe gikomeye ku mugabane yategetse ko FERWAFA isaba imbabazi ku mugaragaro.
Ati "Nkurikije ibyabaye mu ikipe y’igihugu Amavubi, nabwiye FERWAFA ko igomba gusaba imbabazi Abanyarwanda".
Minisitiri Habineza yavuze kandi ko agiye guhangana n’uburiganya bukorerwa mu mashyirahamwe y’imikino ahanini butewe n’abayobozi bayo.
"Abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino bagomba kutagira aho babogamira bagatanga amahirwe angana mu mikino. Kandi abazi ko bari muri iyi myanya batayishoboye, begure tutarabeguza.”
Mu gukemura ikibazo cyo kubura abakinnyi gituma amakipe menshi yo mu Rwanda ajya kugura abo hanze, Minisitiri Habineza yavuze ko hagiye kujyaho gahunda yo kuvumbura impano mu bana bakiri bato binyuze mu mashuri.
Uretse siporo, Habineza yatangaje ko agiye guhindura byinshi bijyanye n’umuco, nk’uburyo bwo gutora Nyampinga w’u Rwanda.
Asanga ibikorwa byo gutora nyampinga bikwiye kugaragaramo umuco nyarwanda kurushaho akavuga ko mu minsi iraza uzajya abitegura agomba gukora ku buryo umuco nyarwanda wiganza.



















TANGA IGITEKEREZO