00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Habimana yeretse aba-DASSO bashya imyifatire mibi n’ibyaha bakwiriye kurwanya

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 August 2025 saa 10:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabwiye aba-DASSO bashya ko bakwiye gushyira imbaraga mu gufatanya n’izindi nzego kurwanya ibyaha birimo ubusinzi, urugomo ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko ari bimwe mu bikibangamiye umutekano w’Abanyarwanda hirya no hino.

Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Kanama 2025 mu muhango wo kwinjiza mu kazi aba-DASSO bashya 391. Iki gikorwa cyabereye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Aba-DASSO binjijwe mu kazi barimo abakobwa 135 ndetse n’abahungu 256 bakaba bagize icyiciro cya munani cy’uru rwego, aho bazakorera mu turere dutandatu turimo Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyagatare, Rusizi na Rwamagana.

Minisitiri Habimana yashimiye ababyeyi bashyigikiye abana babo mu kwinjira muri uru rwego, avuga ko gucunga umutekano ari akazi gakomeye kandi keza gatuma iterambere ry’igihugu rigerwaho.

Yakomeje yereka aba ba-DASSO bashya ibyaha n’imyifatire mibi bakwiriye gufatanya n’izindi nzego kurwanya bivuye inyuma.

Ati “Haracyari imyifatire mibi nk’ubusinzi, ubujura, urugomo, gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, abana bava mu mashuri, imitangire mibi ya serivisi, ihohotera ryo mu ngo n’ibindi bitandukanye bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage mu guhangana na byo tukabikemura umuturarwanda akabaho yishimye, atekanye kandi atera imbere.’’

Minisitiri Habimana yavuze ko kuva urwego rwa DASSO rwashingwa rumaze gutanga umusanzu mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo binyuze mu bufatanye buhoraho n’abanyarwanda bose n’inzindi nzego zishinzwe umutekano.

Yakomeje avuga ko uyu munsi buri muturarwanda yishimira ko u Rwanda rutekanye mu midugudu yose, kandi ko urwego rwa DASSO ruzakomeza kugira uruhare mu gutuma iryo tuze abaturarwanda baribona mu buryo busesuye.

Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano,DASSO, rwashyizweho n’itegeko rigenga imikorere yarwo kuva mu 2013. DASSO zihabwa amahugurwa y’amezi atatu ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye aba DASSO bashya kurwanya ibirimo ubusinzi
Aba DASSO bashya 391 nibo basoje amahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages