00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye inama yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 5 March 2023 saa 07:51
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, yitabiriye Inama ya Gatanu y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene kw’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi (LDC).

Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe izagera ku wa 9 Werurwe 2023, iri kubera i Doha muri Qatar ihuriwemo n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Iyi nama isanzwe iba buri myaka cumi gusa yasubitswe inshuro ebyiri mu 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.

Bimwe mu bigiye kuganirwaho ni uburyo bwo gushyiraho ingamba z’iterambere rirambye zavana ibi bihugu mu bukene.

Kimwe mu bikorwa bishyizwe imbere ni ukuganira hagati y’ibihugu n’inzego z’abikorera, sosiyete sivile n’urubyiruko ku buryo bukwiye gukorwa mu kwihutisha iterambere mu bihugu bikennye no kureba ibyakorwa mu gushyira imbaraga mu iterambere rirambye mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko muri iyi nama hagomba kwigwa uburyo ibihugu bikennye cyane byahabwa ubufasha bwihariye.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, ari mu bitariye iyi nama kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2023, ari mu bazatanga ikiganiro.

Byitezwe ko inama Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabiriye yigirwamo kurwanya ubukene mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ubwo yakirwaga muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu
Dr Ngirente yaherekejwe n'itsinda ririmo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages