00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisante yatanze icyizere cyo kurandura Marburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 October 2024 saa 11:10
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yizeye ko mu minsi myinshi iri imbere, nta muntu uzandura Marburg cyangwa ngo yicwe nayo, ibisobanuye ko intego yo guhashya iyi ndwara yaba iri kugerwaho mu buryo bwuzuye.

Mu Nama yateguwe n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Ibyorezo, Africa CDC, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko hari byinshi byagezweho mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati "Twizera ko ibikorwa by’ikingira byagize uruhare runini [mu kugabanya ubwandu] bwa Marburg. Twizera kandi ko imirimo iri gukorwa iri gufasha mu kubona abanduye iyi ndwara bose ndetse n’abo bahuye."

Yahereye kuri ibi, avuga ko ibimenyetso byerekana ko ibintu biri kugaba aheza, ari "Mu gihe gito, tuzaba tutagifite abantu bashya bandura iyi ndwara cyangwa abicwa nayo mu minsi myinshi."

Uyu muyobozi yongeyeho ko muri rusange, ibimenyetso byose bitanga icyizere, ati "Muri rusange, ibimenyetso biratanga icyizere [cyo guhashya iyi ndwara, ni ibimenyetso byiza yaba ku bandura bashya bagabanutse bigaragara, ndetse n’abicwa n’iyi ndwara nabo bagabanutse bifatika."

Yongeye gutanga icyizere ku rukingo rwagize uruhare mu kugabanya ubukana bw’iyi ndwara.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko hari byinshi byagezweho mu rwego rwo guhangana n'iki cyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages