Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku wa 20 Nyakanga 2025, Minisitiri Nsengimana yabajijiwe impamvu mu mavugurura yabaye ku mashami yigishwaga mu mashuri yisumbuye, nta hantu hari ishami ryigisha mudasobwa (computer science).
Uyu muyobozi yasobanuye ko mu nteganyanyigisho ivuguruye, ibijyanye na mudasobwa bizajya byigwa gusa mu isomo rihuriza hamwe ubumenyi mu by’ikoranabuhanga (ICT) rizajya ryigwa mu mashuri yose, aho kuba ishami runaka.
Ati "Twashyizeho ICT bose bigiramo ibijyanye n’ikoranabuhanga bakarigiraho ubumenyi. Ariko nko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yo bazakomeza kubyiga nko muri ‘Rwanda Coding Academy’. Aba biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bazajya biga bagire ubumenyi bw’ibanze ku birimo na mudasobwa, bubategura kuba bazayikomeza muri kaminuza."
Yongeyeho ko mu mashuri yisumbuye, ubu isomo rya mudasobwa nk’ishami rizaba ryigirwa gusa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro no muri kaminuza nk’uko bisanzwe.
Ati “Mu mashuri yisumbuye, ushaka kwiga mudasobwa azajya ajya mu mashuri ya ‘coding,’ tuzayongera abe menshi, mu gihe ari byo bahisemo kwiga.”
Abize amasomo ya siyansi bazajya biga ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa ku buryo abakeneye gukomeza kuyiga nk’ishami muri kaminuza bazabasha kubikora nta nkomyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!