Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Harerimana yavuze ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru aribwo yashyikirije Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Mvuyikongo Jean Claude, ibaruwa yo kwegura ‘ku mpamvu ze bwite’, ashimangira ko nta kibazo kindi gitumye yegura.
Ati “Mu gihe nari maze nyobora akarere kirenga imyaka itatu, ni igihe umuntu aba afite byinshi amaze gukora, ashobora kunanirwa cyangwa akumva yahindura ibindi, ariko ni impamvu zanjye bwite.”
Yakomeje agira ati “Ariko nshima ibyo twari tumaze kugeraho nk’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bose mu karere kandi nkaba numva nta kizasubira inyuma.”
Harerimana yagiye kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2015 asimbuye Nzeyimana Oscar weguye nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ariko aza kugirwa umwere muri Mata uwo mwaka, urukiko rubuze ibimenyetso simusiga bimufata.
Meya wa Rusizi yeguye akurikira Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse, beguye ku mirimo yabo kuwa Gatanu w’iki cyumweru, nabo ku mpamvu bise ‘bwite’.
Gusa nyuma y’amasaha make, Mukansanga yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO