00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya w’Akarere ka Nyabihu na Visi Meya beguye, akarere gasigara nta muyobozi n’umwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 May 2018 saa 08:00
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, Mukansanga Clarisse, beguye ku mirimo yabo ku mpamvu ‘bwite’.

Amakuru y’ubwegure bw’aba bayobozi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho Uwanzwenuwe yemereye IGIHE ko yeguye ku mirimo ye.

Ku rundi ruhande, amakuru tugikurikirana avuga ko na Visi Meya Mukansanga Clarisse nawe yeguye ku mirimo ye ku cyo nawe yise impamvu bwite.

Mukansanga Clarisse yari aherutse gushinjwa ko yanze kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ku wa 12 Mata 2018 avuga ngo nibazihe abafite ababo bibuka.

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango bavuze ko ‘abandi bayobozi bose bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji [Mukansanga] aramubwira ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”

Gusa mu kiganiro na IGIHE, uyu muyobozi yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko ayo magambo atigeze ayavuga.

Yagize ati “ Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite.”

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’u Burengerazuba, imyaka ishize ntabwo kabashije kwitwara neza mu kwesa imihigo kabaga kahize.

Mu mwaka wa 2013/2014, Nyabihu yabaye iya 22, mu wa 2014/2015 nabwo iba iya 22, uwa 2015/2016 iba iya 23. Mu wa 2016/2017 yabaye iya 24. Guhera muri 2011/2012, aka karere ntikazi uko kuza mu myanya y’imbere ya 20 bisa.

Magingo aya, Akarere ka Nyabihu nta Komite Nyobozi gafite kuko abayigize bose beguye mu bihe bitandukanye guhera muri Werurwe 2018.

Ku ikubitiro heguye Mugwiza Antoine wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu, ibaruwa isezera kuri iyo mirimo yayitanze tariki ya 7 Werurwe 2018, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Hakurikiyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ngabo James, weguye ku mirimo ye ku wa 17 Mata 2018, nawe avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyabihu wifuje ko amazina atajya mu itangazamakuru, yabwiye IGIHE ko kwegura kw’aba bayobozi bifitanye isano no kudakorera hamwe hagati yabo.

Ati “Nyobozi yose ntiyahuzaga wasangaga buri wese yikorera ibye. Ikindi kandi bifitanye isano n’inyubako y’Akarere itaravuzweho rumwe […] gutanga amasoko yo gucukura imicanga mu buryo budasobanutse.”

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, ku kibazo cy’ubwegure bw’aba bayobozi ariko ntibyadukundira kuko yari mu nama.

Iyo Komite Nyobozi yose idahari, inama njyanama iraterana ikagena umwe mu bajyanama uba ayobora akarere kugeza igihe amatora abereye mu gihe kitarenze iminsi 90.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste, yeguye ku mirimo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages