00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Méthodiste Libre Rwanda yahagaritse umuyobozi wayo muri Rusizi na Nyamasheke

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 16 March 2025 saa 07:42
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo Pasiteri Habiyambere Célestin wari Umuyobozi waryo mu kitwa ’Conference’ ya Kinyaga igizwe n’Akarere ka Rusizi n’igice cya Nyamasheke, aho ari gukorwaho ubugenzuzi ku micungire mibi y’umutungo n’itorero.

Umuyobozi w’Itorerero Méthodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel yabwiye RBA ko Pasiteri Habiyambere yahagaritswe nyuma y’uko iryo torero risanze hari imicungire itanoze y’itorero n’umutungo waryo bahitamo kuba bamuhagaritse iminsi 30 y’agateganyo ngo habanze hakorwe isuzuma.

Yagize ati “Inama zishinzwe itorero zabaye zimuhagaritse by’agateganyo mu gihe kingana n’iminsi 30. Hazaba hakorwa igenzura kugira ngo tumenye neza uko imiyoborere ye n’ibyerekeranye n’umutungo bihagaze.[...] Tuzagaragaza [ibyavuyemo] nyuma y’isesengura rigiye gushyirwaho mu kwezi kumwe.”

Bishop Kayinamura yavuze ko Pasiteri Habiyambere yahise anasimbuzwa by’agateganyo na Pasiteri Hakizimana Félicien wayoboraga Paruwasi y’iryo torero rya Kamembe muri Rusizi kugira ngo abe akomeje izo nshingano hatajemo icyuho.

Yasabye abakiristu b’iryo torero kudacika intege bagakomeza imirimo bakoreraga itorero n’indi ibateza imbere basanzwe bakora.

Ihagarikwa ry’uwo mupaisiteri rije nyuma y’uko mu Ugushyingo 2024, Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Musenyeri wa Diyosezi Angikikani ya Shyira ahagaritswe ku murimo bitewe n’ibibazo by’imiyoborere n’imitungo byamuvugwaho.

Dr. Mugiraneza kuri ubu yatangiye kuburanishwa kuri ibyo byaha akurikiranyweho aho mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Kerere ka Musanze ariko aburana ahakana ibyo ashinjwa.

Pasiteri Habiyambere Célestin wari Umuyobozi w'Itorero Méthodiste Libre Rwanda muri Conference ya Kinyaga yahagaritswe by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages